Igiterane Rwanda Shima Imana kizabera mu Gihugu hose

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana, gihuza Abanyarwanda benshi mu gushima Imana nk’uko inyito yacyo ibivuga, kizabera mu Gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda.

Kikazaba mu mpera z’icyumweru hagati yo ku wa 29 na 31 Kanama 2025.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025 na Komite Mpuzabikorwa y’iki gitaramo, aho yavuze ko iki gitaramo Rwanda Shima Imana cya 2025 kizizihirizwa mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda.

Iki giterane gihuza amadini n’amatorero yose yo mu Rwanda, uba ari umunsi udasanzwe ku bakristo n’abanyarwanda bose muri rusange abo batambira Imana bakayiha ikuzo ku bw’amahoro, umutekano n’iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho.

Banaboneraho umwanya wo kuragiza Imana igihugu cy’u Rwanda kugira ngo ikomeze kugihundagazaho imigisha yayo.

Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Prof. Charles Murigande, yasobanuye ko muri uyu mwaka wa 2025 hazibandwa ku gushima Imana ku bw’ikiganza cyayo ku mahoro, umutekano, n’impinduka mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu igihugu cy’u Rwanda gikomeje kugeraho.

Yagize ati “Rwanda Shima Imana ni igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’ igihugu. Ni igihe cyo guhuriza hamwe twese nk’ abanyarwanda tubwira Imana ishobora byose tuti “Shimwa” ku byo wakoreye u Rwanda, ukayobora abayobozi bacu mu bwitange bwabo mu kurinda igihugu  no kuzahura ubukungu bwacyo.”

Yakomeje agira ati “Reka buri munyarwanda afate iki gihe yibuke ko icyo turi cyose n’ibyo tumaze kugeraho byose ari ku bw’ubuntu bw’Imana.”

Ubwo giheruka kuba mu 2024, “Imana yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye”. Iyi ni yo ntero ku bihumbi by’abanyarwanda bari muri Stade Amahoro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *