Ingabo z’u Burundi binyuze mu itangazo zasohoye, zivuga ko hari umusirikare w’u Rwanda warenze umupaka arafatwa, akaba afungiye mu Kirundo mu gihe hagikorwa iperereza. Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari umwe mu basirikare bacyo wafatiwe i Burundi.
Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) kivuga ko Bataillon ya 311e y’ingabo zirwanira ku butaka, d’Infanterie), mu gicuku cyo ku wa 24 Nzeri, 2025 ahagana saa sita z’ijoro, muri Commune Busoni, Intara ya Butanyerera, hafatiwe umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt. Sadiki Emmanuel.
Uwo musirikare usanzwe ari umushoferi, ngo yambutse umupaka w’u Rwanda n’u Burundi anyuze ku nzira y’igitaka iri hafi y’umuhanda RN14 Gasenyi – Nemba.
Yafashwe n’abapolisi ba gasutamo amaze kwinjira ku butaka bw’u Burundi muri metero 700 nk’uko u Burundi bubivuga mu itangazo ryasohowe n’igisirikare UMUSEKE wabonye.
Igisirikare cy’ u Burundi kivuga ko uriya musirikare yasobanuye ko yari avuye mu kabari, kari hafi y’ikigo cya gisirikare cya Gako mu Rwanda, yibeshya inzira.
Kuri ubu uyu musirikare afungiye mu Kirundo, aho igisirikare cy’u Burundi kivuga ko gikomeje iperereza.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwemeje ko hari umusirikare witwa Sgt. Sadiki Emmanuel, usanzwe ari umushoferi mu Ngabo z’u Rwanda, wafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, wa Nemba-Gasenyi.
Itangazo ryashyizwe hanze na RDF rivuga ko Sgt. Sadiki Emmanuel yafashwe na Polisi y’u Burundi, akaba afungiye mu Kirundo.
RDF ivuga ko iri gukoresha ibiganiro kugira ngo uriya musirikare arekurwe.
Itangazo rigira riti “RDF iricuza igikorwa nk’iki mu bikunze kubaho ku mupaka, none turateganya ibiganiro by’ingenzi na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uwo musirikare agaruke.”
Ubusanzwe u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, ariko birasanzwe ko umuturage kuri buri ruhande yayoba inzira akisanga ari mu kindi gihugu kuko nta mazi abitandukanye hamwe na hamwe.
UMUSEKE.RW



Hum
Sgt MUZIMA TU! NI AHO MUGEZE?
birakaze
NIBA ARI S/Offr UBWO BA PRIVATES BITE? AHA MUGEZE KURE BASI!
Hhhhh cg ni nta si namayeri ya gisirikari ngo hare ejo yarekurwa!! Ubwose yinjiye Burundi yumva ari gutaha mutabeshye namwe koko!!!
Iyaba Ari RDF iya yabikwije isi ko yakumiriye igniter cyuburubdi igafata umurikare wabo umwe abandi nagahunda!!!!!!!!!