Abahagarariye ishyaka rya Green Party mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba basabye ko icyicaro gikuru cy’iri shyaka cyubakwa i Kigali, bagaragaza ko babishingira ku mutekano, amahoro, iterambere n’imiyoborere myiza u Rwanda rufite.
Ibi babigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nyakanga 2025, mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali, yahurije hamwe amashyaka asangiye amahame yo kurengera ibidukikije.
Abitabiriye iyi nama bavuze ko ibiganiro nk’ibi bigamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere amashyaka ya Green Party, bityo bigatanga umusaruro ku baturage n’abayoboke bayo mu karere.
Anne Marie Bihirabake wo mu gihugu cy’u Burundi yavuze ko baganiriye no ku ihindagurika ry’ibihe, kurengera ibidukikije, no kureba uburyo Green Party yarushaho kugira imbaraga, byose bigakorwa mu bwisanzure.
Ati: “Twifuza ko buri wese ahaguruka agafatanya guteza imbere igihugu cye no kurengera akarere, kugira ngo dushobore guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Dukwiye kandi kwigisha abantu bose, ntihagire usigara inyuma.”
Umuyobozi wa Green Party muri Somalia, Mohamed Mohamoud yagaragaje ko icyicaro cy’iri shyaka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyakwimurirwa i Kigali, mu Rwanda, nk’igihugu gikomeje kugaragaza ubudasa mu kwimakaza demokarasi no kwishyira ukizana.
Ati: “U Rwanda ni igihugu gikomeje gutera imbere ndetse no kurengera ibidukikije. Bizaba ari byiza rero kuko hano hari demokarasi, umutuzo n’iterambere, kandi turashima rwose ubuyobozi bw’u Rwanda na politiki yarwo.”
Umuyobozi w’ishyaka Green Party mu Rwanda, Hon. Dr Frank Habineza, yavuze ko kubaka icyo cyicaro cy’ishyaka mu Rwanda bitazazanira inyungu abayoboke b’ishayaka gusa, ahubwo bizagira n’akamaro abaturage muri rusange.
Ati: “Ubwo bizaba bivuze ko ibikorwa byinshi bizajya bibera mu Rwanda, kandi n’ibikundira Afurika yose ishobora kuzasaba icyicaro gikuru kikaza hano mu Rwanda. Urumva ko bizadufasha.”
Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka ya Green Party mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aribyo u Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda na Somalia.



NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW


