Ibihugu byo mu karere biri kwigira ku Rwanda ku kwita ku bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza

TUYISHIMIRE RAYMOND
4 Min Read

Ibihugu by’Uburundi na Kenya, biri mu Rwanda aho byaje gukura amasomo ku buryo abantu bafite ubumuga bitabwaho mu gihe habaye ihindagurika ry’ikirere by’umwihariko mu gihe cy’ibiza.

Ni mu nama yahuje inzego zitandukanye zo mu Rwanda n’izavuye muri ibyo bihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bw’Ingingo n’abantu bakoresha amagare y’abantu bafite ubumuga, yavuze ko imihandagurikire y’ibihe izahaza cyane abantu bafite ubumuga.

Ati “ Nko mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagiye haba imyuzure ndetse no mu mujyi wa Kigali hagiye haba imyuzure mu gihe imvura yagwaga mu bice bya Nyabugogo.  Hariya hari abantu bacu, Abanyarwanda bagiye bagiriramo ibibazo , niba umwuzure uje, amazi akarenga aho yari arari  haguye imvura, atabiteganyaga ubwo araguma aho cyangwa se biramuhenze .  “

Uyu avuga ko nubwo hari ibikibangamiye abafite ubumuga, ashima leta y’uRwanda mu bimaze gukorwa ngo abafite ubumuga babashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “ Muri ino minsi mu by’ukuri hari ibyo twakwishimira leta y’uRwanda ibinyujije muri Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi,MINEMA,  yakoze igenamigambi ryiza kandi yagiye idusaba ko natwe tubigiramo uruhare ku buryo  nk’ahantu haba hari bwimurirwe abantu bagizweho ingaruka n’ibyo biza haba hateguye neza ku buryo  baramutse babonye ufite ubumuga, babasha kumuha ibyo akeneye byose.”

Umuyobozi Mukuru  w’Urugaga rw’Abafite Ubumuga mu Burundi, Hatungimana Alexis, we yavuze ko u Burundi bwagize ibibazo by’imyuzure ariko kandi hakaba hari icyuho mu gushyira mu bikorwa amategeko arengera abafite ubumuga , ibi bikaba biri mubyo baje kwigira ku Rwanda.

Ati “Mu Burundi twahuye n’ibiza bitari bicye  harimo imyuzuye mu Gatumba, ku kiyaga cya Tanganyika no ku ruzi rwa Rusizi . Iyo myuzuye rero ituma abafite ubumuga bahura n’ibyago  bikikuba kabiri ku bagore aho usanga umugore ufite ubumuga ashobora guhungana  ibye, bikamugora.”  “

Akomeza agira ati “  Amategeko ntarasobanuka neza mu kwita ku bafite ubumuga , ahari nayo ntahabwa umurongo uko bikwiye. Nk’urugaga dukomeza gukora ubuvugizi ngo leta y’Uburundi ngo ishyire mu bikorwa amategeko mpuzamahanga arengera abafite ubumuga. Turaza kwigira ku Rwanda uburyo bo bashoboye gushyira mu bikorwa amategeko arengera abafite ubumuga kugira ngo natwe tubashe kubikora iwacu.”

Avuga ko ubushake bwa Politiki mu gushyira mu bikorwa amategeko arengera abafite ubumuga ari kimwe mu bikibabangamiye.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR] , Dr Mukarwego Beth Nasiforo, avuga ko nka NUDOR bishimira ibimaze gukorwa mu kurengera abafite ubumuga mu gihe cy’ibiza.

Ati “Hari byinshi byagiye bigerwaho  mu gihecy’ibiza abafite ubumuga baratabarwa. Hari amagare ahari afasha abafite ubumuga mu turere dutandukanye ku buryo hagize ikiba amatangazo aratangwa kugira ngo nabo babashe guhunga cyangwa kuva ahantu hafite ikibazo kandi na babandi batuye ahantu hatameze neza bagenda babimura.”

Akomeza avuga ko abakora ubutabazi mu gihe cy’ibiza bakwiye kugenda bazi ururimi rw’amarenga kugira ngo bumvikane n’abo kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Yongeraho ko bari gusangizabanya ubunararibonye n’ibihugu byo mu Burundi na Kenya kugira ngo barebere hamwe ibikorwa byo kwita ku bantu bafite ubumuga.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Emmanuel Bugingo, ashimangira ko iyi nama ari ingenzi mu gukomeza kwita ku bantu bafite ubumuga.

Ati “Iyi nama ifasha abafite ubumuga kugira uruhare mu bibakorerwa no mu guhangana n’ibibazo bibareba, birimo ubukene, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibikorwa remezo bidakwiye kubasiga inyuma, ibi rero bituma bihutisha ijwi ryabo mu kugira uruhare mu bibakorerwa harimo kurwanya imihindagurikire y’ibihe ndetse no kugira uruhare ku bikorwa remezo hagamijwe gutanga umusanzu wabo ku iterambere ry’igihugu nk’abaturage bacyo.”

Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Emmanuel Bugingo
byo mu Burengerazuba byagize ingaruka ku bantu bafite ubumuga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *