Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byacitsemo kabiri kubera Palestine

MUGIRANEZA THIERRY
4 Min Read

Mu gihe Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye igiye guterana ku nshuro ya 80, bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, Amerika n’u Burayi, byacitsemo kabiri ku ngingo yo kuzatangaza ko byemera Igihugu cya Palestine nka Leta yigenga, ibyo Amerika na Isreal bavuga ko ari ‘ugushyigikira iterabwoba.’

Ni inkundura yatangijwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa wavuze ko igihugu cye kigiye kuba icya mbere mu bigize umuryango wa G7 cyemeye Palestine nk’igihugu cyigenga.

Mu butumwa yanditse muri Nyakanga, yavuze ko azabitangaza mu Nteko Rusange ya Loni igiye  kuba muri uku kwezi ikazatangira imirimo yayo tariki ya 9 Nzeri.

Perezida Macron yagize ati “Bishingiye ku ngamba z’u Bufaransa zo kugira Uburasirazuba bwo Hagati burangwamo amahoro arambye, nafashe icyemezo cy’uko u Bufaransa buzemera Palestine nk’igihugu cyigenga.”

Ni umurongo wahise ufatwa n’ibindi bihugu birimo n’ibishyigikiye Israel mu ntambara imazemo imyaka ibiri irwana mu Ntara ya Gaza muri Palestine, aho srael yagabye ibitero mu kwihimura ku cyo Hamas yagabye muri Israel ikicayo abantu 1,200 igashimuta abandi 251 mu Ukwakira 2023.

Kuva icyo gihe Israel yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Gaza, ahamaze gupfa  abantu barenga ibihumbi 60.

Mu Bwongereza, Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yavuze ko bazemera Palesitina nk’igihugu kigenga, keretse ngo Israel iramutse ihagaritse ibikorwa bya gisirikare muri Gaza, ikareka kwigarurira ubutaka bwa Cisjordaniya, ndetse igashyira imbere inzira y’amahoro.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, na we yemeje uwo mugambi ariko ashyiraho ibisabwa, birimo ko Palestine ikwiye gukora amatora mu 2026.

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, we yavuze ko kwemera Palestine nk’Igihugu cyigenga ari  “intambwe y’ingenzi” mu nzira y’amahoro nyuma y’uko intambara zanze gukemura ikibazo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko Bruxelles izemera Palestine ariko gusa nyuma y’uko Hamas ikuwe ku butegetsi.

Ibihugu birimo Isreal na Leta zunze Ubumwe za Amerika byavuze ko uwo mugambi ari mubi kuko ugamije gushyigikira iterabwoba.

Muri Nyakanga ubwo Macron yatangazaga ko bazemeza Palestine nk’igihugu cyigenga, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko iki cyemezo gishyigikira iterabwoba.

Ati “Twamaganye twivuye inyuma icyemezo cya Perezida Macron cyo kwemera Leta ya Palestine hafi ya Tel Aviv.”

Ibi byazambije umubano w’ibihugu byombi ku buryo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot ko Perezida Emmanuel Macron adahawe ikaze muri Israel mu gihe bugikomeje umugambi wo guhungabanya Israel.

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio na we  yanenze icyemezo cy’u Bufaransa, avuga ko ari “ukwitwara nabi” kandi ko gishobora gusenya ibiganiro byo guhagarika intambara.

Ubutegetsi bwa Amerika bwanakuyeho viza ku bayobozi ba Palesitina barimo Perezida Mahmoud Abbas, kugira ngo atazitabira Inteko Rusange ya Loni.

U Budage, u Butaliyani, u Buyapani  biri mu bihugu byemeje ko  biri ku ruhande rwa Israel.

Impaka ku kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga  zimaze imyaka myinshi. Mu 1974, ishyaka rya PLO (Palestine Liberation Organization) ryahawe umwanya wo kuba indorerezi muri UN.

Mu Ugushyingo 1988 mu ntambara ya mbere ya Intifada, Yasser Arafat wayoboraga ishyaka Palestine Liberation Organization yatangaje ko Palestine ari leta yigenga ifite Yerusalem nk’umurwa mukuru.

Kugeza ubu, leta ya Palestine nk’igihugu cyigenga yemerwa n’ibihugu birenga 140 mu 193 bigize UN.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *