Mu gihe u Rwanda rukataje mu guteza imbere uburinganire mu nzego zitandukanye, abagore bo mu cyaro baracyahura n’imbogamizi mu gukorana n’ibigo by’imari, cyane cyane mu gusaba inguzanyo, kuko akenshi badafite ingwate zisabwa.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje ibigo by’imari n’abayobozi b’amakoperative atandatu ayobowe n’abagore bo hirya no hino mu gihugu, bafashwa n’umuryango Women for Women Rwanda.
Mu rwego rwa gahunda yiswe ‘She Connects’, abagore bongererwa ubushobozi mu bijyanye n’imari, gucunga inguzanyo, ndetse n’ubumenyi rusange ku bucuruzi. Iyi gahunda inabahuza n’ibigo by’imari mu buryo buborohereza kugera kuri serivisi zabyo.
Gusa, aba bagore bavuga ko n’ubwo bahuguriwe gukorana n’ibigo by’imari, hakiri icyuho kinini ugereranyije n’abagabo.
Zimwe mu mbogamizi bagaragaza zirimo ubumenyi buke ku bijyanye n’imari, serivisi z’imari zidahuzwa n’ibyo abagore bakeneye, ndetse n’imyumvire ibangamira abagore ikaba intandaro yo kutabizera nk’abashoramari bashoboye.
Ibi byiyongeraho ibisabwa n’amabanki kugira ngo hatangwe inguzanyo, birimo ingwate, umushahara uhoraho cyangwa amateka y’imari, ibyo byose bikaba ari ibisabwa benshi mu bagore bo mu cyaro badashobora kuzuza.
Uwera Clementine, umuhinzi wo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, ashimangira ko kubona inguzanyo bigoye, kuko kenshi abagabo banga kubaha ingwate ngo bayitange muri banki.
Ati: “Dufite ibitekerezo n’imishinga yo kwagura ubucuruzi bwacu, ariko kubera ko tudafite inkunga cyangwa uburyo bwo kubona amafaranga, nta terambere twageraho.”
Yongeraho ko kubura amahugurwa mu bijyanye n’ubucuruzi n’imicungire y’imari bituma abagore benshi batabasha gucunga neza inguzanyo cyangwa gukomeza imishinga yabo mu buryo burambye.
Mukabatsinda Christine, wo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yasabye amabanki kubegera kugira ngo bakorane, impande zombi zibyungukiremo.
Ati: “Turifuza ko batwegera tugakorana, ntibatubwire gusa imibare, ahubwo batwereke inyungu ziri mu nguzanyo, kandi batwigishe uko tuyicunga neza.”
Yagaragaje ko kuba abagabo bagorana kwemera ko abagore babo bafata inguzanyo ari ingorabahizi mu cyaro, ariko akavuga ko hari icyizere ko bazahinduka uko bazagenda bigishwa.
Ati: “Si ibintu byoroshye kwemeza abagabo bacu, ariko ubu batangiye kubona impinduka kandi batangira kumva neza ko abagore bashoboye.”
BPR Bank Rwanda Plc yagaragaje ko yatangije serivisi nshya yitwa ‘Ikamba’, igamije gufasha abagore bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona inguzanyo badasabwe ingwate, mu rwego rwo kuborohereza kwagura imirimo yabo.
Iti:“Muri serivisi ya ‘Ikamba’, abagore bashobora kubona inguzanyo kuva kuri miliyoni 1 kugeza kuri miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, badasabwe gutanga ingwate.”
Umukozi w’iyi banki yatangaje ko bafatanyije na GIZ mu guhugura abagore 120 b’abahinzi, babigisha gucunga amafaranga no kwiyubaka mu bijyanye n’ubushobozi bw’imari.
Uwineza Olive, ushinzwe imishinga muri Women for Women Rwanda, yasobanuye ko intego atari ugutanga inguzanyo gusa, ahubwo ari ugufasha abagore kugera ku bushobozi bwagutse kandi burambye.
Ati:”Twatangije She Connects nyuma yo kubona imbogamizi abagore bahura na zo mu kubona amafaranga yo gushora mu buhinzi n’ubucuruzi. Twashatse kuba umuhuza hagati yabo n’ibigo by’imari, tukongeraho amahugurwa ku buringanire n’imicungire y’imari mu rugo.”
Women for Women Rwanda yemeza ko amakoperative ayobowe n’abagore, iyo afashijwe, agira uruhare rukomeye mu iterambere rirambye, kandi atanga amahirwe ku bagore n’imiryango yabo.






NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


