Mu Karere ka Rutsiro hubatswe Ibitaro bya Kivu Hills Medical Center bikorana n’inzobere z’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batanga ubuvuzi bugezweho, byuzuye bitwaye asaga miliyari 4 Frw.
Ibi bitaro byubatswe mu Murenge wa Boneza, bitegerejweho gutanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’indwara, cyane ko bizaba bifite abaganga b’inzobere ndetse n’ibikoresho bigezweho.
Bizatangirwamo serivisi zirimo ubuvuzi bw’amaso, indwara zo mu mutwe, ubugorozi bw’ingingo, ubuvuzi bw’amenyo, indwara z’abagore n’abana, kubyaza, kubaga n’izindi.
Umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries yubatse ibi bitaro, John Gasangwa, yabwiye UMUSEKE ko serivisi zizahabwa abarwayi zizaba ziri ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati: “Dufite amahirwe yo kugira abaganga b’inzobere, abahanga mu buvuzi bafite ubushobozi n’ubumenyi bwo gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye.”
Kivu Hills Medical Center izifashisha ibikoresho bigezweho na laboratwari itanga ibisubizo byizewe mu gusuzuma no gukurikirana abarwayi bya kinyamwuga.
Bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 75 kuko ari byo bitanda bifite, ariko hariho n’abasaga 100 ku munsi bivuza bataha.
Gasangwa avuga ko bazaba bafite kandi imbangukiragutabara z’imodoka n’ubwato mu Kiyaga cya Kivu bizifashishwa mu gihe umurwayi akeneye gufashwa byihutirwa i Gisenyi cyangwa i Karongi.
Agaragaza ko Kivu Hills Medical Center ari ubuhamya bw’uko ubuvuzi bushobora guhurizwa hamwe no kurengera ibidukikije, ashingiye ku buryo ibi bitaro byubatswe.
Ku gisenge cy’inyubako hashyizweho ‘panneaux solaires’ nini, hagamijwe ko mu bihe bizaza ibi bitaro bizajya bikoresha amashanyarazi yose aturuka ku mirasire y’izuba.
Hashyizweho uburyo bugezweho bwo gucunga imyanda iva kwa muganga, hagamijwe ko ubutaka n’amazi y’ikiyaga cya Kivu biguma bisukuye.
Ahazengurutse inyubako hatewe ibiti n’indabo, hagamijwe gutanga umwuka mwiza, igicucu, n’ahantu abarwayi n’imiryango yabo bazajya babonera ihumure.
Gasangwa ati: “Twashakaga ko ibi bitaro bitaba gusa ahavurirwa indwara, ahubwo bikanaba ahakorerwa ibikorwa byo kurengera ibidukikije. Uru rugo ni urw’ubuzima bw’abantu n’ibinyabuzima byose.”
Yongeraho ko ari ibitaro by’abantu bose, aho n’abivuriza kuri mituweli bazajya banyuzwa mu cyuma bagasuzumwa n’abaganga bari muri Amerika hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Telemedicine.
Ati: “Ibi bitaro, bitivurijweho n’abakene, naba ntsinzwe kuko intego yacu si ugushaka inyungu kugira ngo tubone ibya Mirenge.”
Gasangwa ashimira Umunyamerikakazi Babra Culver wamufashije kubaka ibi bitaro, bigiye kuruhura ibitaro bya Murunda biri ku ntera ya km 25 uvuye i Boneza.

Imbamutima z’abaturage
Mu myaka yashize, abaturage bo mu Murenge wa Boneza bagombaga gukora urugendo rwa km zisaga 25 ku Bitaro bya Murunda, bishyura 5,000 Frw kuri moto, aho basangaga abarwayi benshi, utishoboye yaremberaga mu rugo.
Kuri ubu, bishimiye ko Kivu Hills Medical Center izabaruhura ku ngendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Usibye gutanga serivisi z’ubuzima, mu kubaka ibi bitaro urubyiruko rwanahawe imirimo y’amaboko yabinjirije amafaranga.
Abaganiriye na UMUSEKE bagaragaje ko bafite amashimwe ku mutima wabo kuko baruhuwe ingendo bakoraga bagiye gushaka ubuvuzi.
Mukamuganga Marie avuga ko kwivuza byabaga bigoranye, aho umubyeyi wagize ikibazo agiye kubyara rimwe na rimwe atabashaga kubona ambulance ku gihe, aho ibonekeye akagera i Murunda hari ibyangiritse.
Ati: “Kujya kwivuza byaturushyaga, kuko umuntu urembye cyane nta kindi kimutwara atari ambulance, abandi batarembye cyane bagahabwa ‘transfer’ bakitegera moto.”
Hon Prof Chrisologue Kubwimana we yagize ati “Njye navuwe n’abantu batatu bari kumwe n’umusemuzi, kandi atari uko bafite abarwayi bake kuko nahasanze abagera hafi kuri 350, ni ibitaro bije bikenewe kuko binsanze iwacu, ubusanzwe jye narwaraga umutwe nkajya kwivuriza i Kigali.”
Bahemukiyiki Jeannette, usanzwe ari umujyanama w’ubuzima, avuga ko: “Mu myaka yashize kubona ibitaro nk’ibi biri ahantu h’icyaro bitabagaho; ubu ni ibintu biha icyizere Abanyarwanda ko igihugu kibazirikana.”
Umuhuzabikorwa wa Arise Rwanda Ministries, Rukundo Mugisha Darius, avuga ko ikoranabuhanga rya Starlink rizatuma abaganga b’i Boneza baganira byihuse n’inzobere ziri muri Amerika, basangira ibisubizo by’ibizamini no gutanga ubuvuzi bunoze.
Ati: “Kubera ikoranabuhanga, tuzajya dukemurira hano ibibazo bikomeye tutarinze kohereza abarwayi i Kigali.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza buvuga ko bufite inshingano zo gufatanya n’abaturage mu kubungabunga ibikorwaremezo nk’ibi baba bahawe n’abafatanyabikorwa.






NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Rutsiro



Bizafasha Abaturage . Bomurakokarere Ndetse Nabandi Murirusange .