Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], ryarangaje urutonde ndakuka rw’abakandida bifuza kuriyobora mu myaka ine imbere.
Uru rutonde ndakuka rw’aba bakandida bifuza kuyobora FRVB mu myaka ine iri imbere, ruyobowe na Ngarambe Raphael wifuza gukomeza kuba Perezida w’iri Shyirahamwe.
Abandi baruriho ni Zawadi Geoffrey wifuza gukomeza kuba Visi Perezid awa mbere, Gasasira Janvier wifuza kuba Visi Perezid awa Kabiri na Umulisa Henriette wifuza kuzakomeza kuba Umubitsi w’iri Shyirahamwe.
Abandi bahanganiye umwanya w’Ubunyamabanga Bukuru, ni Ntanteteri Vedaste na Dukunde Jean Jacques. Abandi bakandida ni Ishimwe Clèmence na Nsengiyumva Alphonse bifuza kuzayobora Komisiyo Nkemurampaka na Uwamariya Rose na Bitukuze Scholastique bifuza kuzayobora Komisiyo Ngenzuzi.
Biteganyijwe ko amatora ya FRVB, azakorwa ku wa 20 Nzeri 2025.

UMUSEKE.RW


