Hatangajwe Ingengo y’Imari 2025/2026 igera kuri miliyari 7,032.5 Frw

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda, yatangaje ko Ingengo y’Imari ya 2025-2026, ingana na miliyari 7,032.5 Frw.

Ku wa 12 Kamena2025, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussu Murangwa, yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-26.

Minisitiri Yussuf, yatangaje ko iyi Ngengo y’Imari ingana na miliyari 7,032.5 Frw. Aya mafaranga yavuye kuri miliyari 5,816.4 Frw yari Ingengo y’Imari y’umwaka ushize 2024-2025. Bisobanuye ko yiyongereyeho miliyari 1,216.1 Frw. Minisitiri Murangwa kandi, yavuze ko Ubukungu buzazamukaho 7,1%.

Hatangajwe kandi aho aya mafaranga azava. Biteganyijwe ko azava imbere mu Gihugu, azaba angana na miliyari 4,105.2 Frw agize 58.4% by’ingengo y’imari y’umwaka 2025/2026. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 585.2 z’amafaranga y’u Rwanda; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari ibihumbi 2,151.9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange amafaranga azava imbere mu Gihugu hiyongeyeho inguzanyo z’amahanga Igihugu kizishyura, afite uruhare rugera kuri 91.7% by’Ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/26, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe n’imishahara azagera kuri Miliyari ibihumbi 4,283 Frw. Amafaranga azakoreshwa mu mishanga n’ ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,749.5 Frw.

Minisitiri Yussu Murangwa wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yatangaje Ingengo y’Imari 2025/2026
Yasoabanuye ahazaturuka amafaranga ari muri iyi Ngongo y’Imari
Inteko Ishinga Amategeko, yemeje umushinga w’Ingengo y’Imari 2025/2026

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *