Handball: APR HC yisubije igikombe cy’Igihugu

HABIMANA Sadi
4 Min Read

Ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya, ikipe ya APR Handball Club, yegukanye igikombe cy’Igihugu [Coupe du Rwanda] nyuma yo gutsinda Police Handball Club ibitego 28-25.

Muri iyi mikino yabereye ku bibuga bya Kimisagara, iri rushanwa ryatangiye ku wa gatanu tariki ya 25 risozwa ku cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025. Amakipe atandatu y’abagabo agabanyije mu matsinda abiri, ni yo yitabiriye iry’uyu mwaka.

Itsinda rya mbere ryarimo APR HC, Police HC na GS Kimisagara. Irya Kabiri ryarimo Nyakabanda, ADEGI na UB-SPORTS. Amakipe yahuye habanje gukina imikino yo gukuranamo, bucyeye ku munsi wa Kabiri w’irushanwa, haba imikino ya ½ mu gihe ku munsi usoza habaye umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu.

Umukino wa nyuma wari uhanzwe amaso na benshi bitewe no guhangana kw’amakipe abiri y’umutekano, cyane ko APR HC na Police HC ari zo ziyoboye izindi muri uyu mukino muri shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe y’Ingabo iherutse gutakaza igikombe cya shampiyona cyegukanywe n’iy’Abashinzwe Umutekano, nta kosa yigeze ikora muri uyu mukino warimo guhangana cyane nk’uko bisanzwe bigenda mu mikino ihuza izi kipe zombi.

APR HC yegukanye igikombe cya 2025 nyuma y’intsinzi y’ibitego 28-25 bya Police HC. Cyari igikombe cy’Igihugu [Coupe du Rwanda] yegukanye ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya nyuma yo kucyegukana umwaka ushize na bwo itsinze uyu mukeba wa yo.

Umwanya wa gatatu, wegukanywe na Nyakabanda HC yatsinze ADEGI ibitego 31-30 mu mukino na wo wagaragaje urwego rwo hejuru. Imikino isoza irushanwa ry’uyu mwaka, yabanjirijwe n’inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda [FERWAHAND].

Muri iyi nteko rusange, hagaragajwe ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2024, hatangwa raporo y’uko umutungo wakoreshejwe ndetse kandi bungurana ibitekerezo mu byakomeza gukorwa hagamijwe guteza imbere umukino wa Handball mu Rwanda.

U Rwanda rukomeje imyiteguro yo kuzakira Igikombe cya Afurika, kizakinirwa i Kigali muri Mutarama 2026.

Ubwo ubuyobozi bwashyikirizaga APR HC igikombe
Ibyishimo byari byinshi
Bishimiye kugarika umukeba
Ibyishimo by’igikombe
Nyakabanda HC yabaye iya Gatatu
Police HC yabaye iya kabiri
Abakunzi ba Handball bari benshi ku Kimisagara
Umukino wa Nyakabanda na ADEGI na wo wari uryoheye ijisho
APR HC na Police HC aho zihuriye hose ziba zihanganye
Abakunda Handball bararyohewe
Imikino isoza irushanwa yitabiriwe n’abatari bake
Mu Nteko Rusange Idasanzwe, Umubitsi wa Ferwahanda, Chantal yatanze raporo y’uko umutungo wakoreshejwe mu 2024
Perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred, ni we wayoboye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe y’abanyamuryango b’iri shyirahamwe
Umunyamabanga Mukuru wa Ferwahand, Tuyisenge Pascal, yatanze raporo y’ibikorwa byakozwe mu 2024
Abarebye iyi mikino nta bwo bishwe n’irungu kuko basusurukijwe na ‘Tasha Dj’

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *