Gutega bisi ni ubukene? Miss Nishimwe Naomie yatanze gasopo ku bibasiye umugabo we

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

Miss Nishimwe Naomie yasabye abantu kureka kwibasira umugabo we ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko akennye nyuma y’uko hakwirakwijwe amafoto yicaye mu modoka rusange zitwara abagenzi, avuga ko icyo yatega cyose ibyo bitabareba.

Muri video yakomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, Naomi yagize ati: “Yajya muri bisi (bus) imuzamukana ikamumanura…, yajya ku igare rikamuzunguza, yajya kuri moto ikagwa akongera akayubura, yajya mu bwato, mu cyogajuru cyangwa akajya muri bya bikamyo bitwara ibicuruzwa, yatega indege, yajya mu nyenyeri, yajya hehe mujye mumureka, kandi nimujya mumubona mujye muceceka.”

Nishimwe Naomi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yakomeje avuga ko umugabo we kuba ajya amubereka bitavuze ko yamubahaye, ngo bajye bamuvugaho ibyo bashatse byose.

Ku wa 29 Ukuboza 2024, nibwo Miss Nishimwe Naomie n’umugabo we Michael Tesfay, basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa Women Foundation Ministries.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashyigikiye Miss Naomi bavuga ko gutega imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ari ibisanzwe, ndetse ari imyumvire yo hejuru kurusha kumva ko izo modoka zitegwa n’abakene.

Uwimana Aimee Claudine kuri Facebook yagize ati “Nonese gutega twegerane bitwaye iki? None n’abatariwe barazitega, mwagiye mureka itiku koko. None se ntimugeza aho igiye? Niba se atashakaga gutwara abantu murushywa n’imitwaro mutikoreye.”

Habimana Denis ati “Ubundi se usibye ubujiji, kugenda muri bus bivuga ubukene?”

Mbabazi Madudu Winny na we kuri Facebook ati “Ahubwo njyewe ndamukunze, ni umwana mwiza.”

Mu Rwanda iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu rigenda rirushaho gutera imbere, aho abantu bafitemo amahitamo yo gutega imodoka bwite (provate), kugenda mu modoka zabo cyangwa gutega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Leta ishishikariza abaturarwanda gutega imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange kubera ko byagabanya umuvundo w’ibinyabiziga byinshi muri Kigali no mu yindi mihanda, ikindi byagabanya imyuka yoherezwa mu kirere ikacyangiza.

Nubwo buri wese afite amahitamo yo kujya aho ashaka, agakoresha n’uburyo ashaka, akenshi uburyo bwo kugenda mu binyabiziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange uretse kumenya uko abatuye igihugu bahumeka, no kunguka inshuti nshya, ni n’uburyo bwo kuzigama amafaranga kuko akenshi ibiciro byabwo birahenduka kuruta kugenda mu modoka zitwa bwite.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *