Gukorera licence A-CAF mu Rwanda biri gukosha

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Mu gihe abatoza batoza umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje gushishakarizwa kwiga no kwagura ubumenyi, gukorera licence A-CAF ifatwa nk’imari ubu byashyizwe kuri miliyoni 1 Frw.

Uko imyaka yicuma, ni ko umupira w’amaguru ugenda waguka aho ubu wabaye isomo [science] ryigwa nk’andi yose. Kuwutoza, bisaba ko hari ubumenyi utoza agomba kuba afite kugira ngo abashe gufasha abo atoza ndetse bagire icyo bamukuraho.

Mu Rwanda ubu, abatoza bari gushishikarizwa kwiga kugira ngo babashe kubona ubumenyi bwo gufasha abo batoza, bityo bifashe mu Iterambere ryifuzwa muri ruhago y’u Rwanda.

Kuri ubu gukorera licence A-CAF mu Rwanda, bisaba kwishyura miliyoni 1 Frw mu gihe ubwo iheruka gukorerwa byasabaga kwishyura ibihumbi 100 Frw. Iyi ni impamyabumenyi yemerera umutoza w’umwenegihugu cyangwa umunyamahanga kuba yatoza ikipe yo mu cyiciro cya mbere nk’umutoza mukuru. Licence B-CAF yo, kuyikorera ubu bisaba kwishyura ibihumbi 600 Frw mu gihe gukorera C-CAF bisaba kwishyura ibihumbi 300 Frw.

Mu 2016 ubwo haheruka gukorwa amahugurwa ya licence A-CAF mu Rwanda, abazibonye icyo gihe Casa Mbungo, Yves Rwasamanzi, Gatera Mussa, Ruremesha Emmanuel, Bisengimana Justin, Bizimana Abdou, Hitimana Thierry, Nshimiyimana Eric, Habimana Sosthène, Mashami Vincent, Seninga Innocent, Mbarushimana Abdou, Kayiranga Baptiste, Bizimungu Ally [nyakwigendera], Okoko Godfrey na Sogonya Hamiss.

Amahugurwa atanga iyi ‘Licence A’ yari yitabiriwe n’abatoza 29 baje kugenda biga bakaza gusigara ari 17 bakoze ikizamini cya nyuma cyatsinze batanu (5) hagasigara 12 ari na bo babonye amanota ashingirwaho kugira ngo umuntu ahabwe iyi mpamyabumenyi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko nta gihindutse muri Nzeri uyu mwaka hazakorwa amahugurwa ya licence B-CAF mu gihe mu mwaka utaha hashobora kuzakorwa aya licence A-CAF.

Licence A-CAF mu Rwanda iheruka gukorerwa mu 2016
Abatoza bafite licence B-CAF bemerewe kuba batoza mu cyiciro cya mbere nk’abatoza bakuru kugeza mu 2027/2028

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *