Gorilla FC yazamuye abakinnyi bane mu ikipe y’ingimbi

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2025/2026, umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa yazamuye abakinnyi bane bari basanzwe bakina mu ngimbi z’abatarengeje imyaka 20 muri iyi kipe.

Uko imyaka yigira imbere, ni ko amwe mu makipe ahitamo kwerekeza amaso mu bakiri bato, cyane ko bamwe batanatinya kuvuga ko umupira ari uw’abato. Aha baba bashaka kugaragaza ko n’abakiri bato bashobora gutanga byinshi.

Gorilla FC izwiho guha amahirwe abakiri bato, yahisemo kuzamura bane mu ikipe ya yo y’ingimbi ziri munsi y’imyaka 20. Aba bazahabwa ibyangombwa byo gukinira ikipe nkuru guhera mu mwaka w’imikino 2025/2026.

Aba bana bahawe amahirwe na Alain Kirasa, barimo Ntwari Muhadjiri, Céléstin Kazungu, Mbaga Patrick na Mucyo Jean de Dieu. Aba basore, bagaragaje urwego rwiza muri shampiyona y’abato y’umwaka ushize ari na yo mpamvu umutoza yahisemo kubaha amahirwe yo kuzamurwa mu ikipe nkuru.

Iyi kipe ifite abandi bakinnyi bashya barimo nka Mosengo Tansele wavuye muri Kiyovu Sports na Akayezu Jean Bosco wavuye muri AS Kigali.

Mucyo Jean de Dieu nawe ari mu bato bazamuwe
Kazungu Céléstin ni umwe mu beza bakinaga mu bato ba Gorilla FC
Ni umusore ufite impano idasanzwe
Mbaga Patrick nawe yazamuwe mu ikipe nkuru
Ntwari Muhadjiri nawe ari muri bane bazamuwe
Mosengo Tansele ni umukinnyi mushya wa Gorilla FC
Akayezu Jean Bosco nawe ni umukinnyi mushya wa Gorilla FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *