Nyuma y’iminsi isaga 10 iri mu gihugu cya Uganda muri gahunda yo kwitegura umwaka w’imikino 2025/2026, ikipe ya Gorilla FC yahatsindiwe na Vipers SC umukino wa Kabiri wa gicuti.
Ku wa 16 Kanama 2025, ni bwo ikipe ya Gorilla FC yerekeje muri Uganda aho yari ijyanywe na gahunda yo gutegura neza umwaka w’imikino 2025/2026. Abakinnyi yifuza kuzakoresha muri uyu mwaka w’imikino, yajyanye na bo muri iyi myiteguro.
Mu mikino ibiri iyi kipe yakinnye na Vipers SC yakirira kuri St. Marry’s Stadium, yombi yarayitsinzwe. Uwa mbere Gorilla FC yawutsinzwe ibitego 3-1 uwa Kabiri iwutsindwa igitego 1-0.
Umutoza Kirasa Alain, ahamya ko n’ubwo ikipe abereye umutoza yatsinzwe imikino yombi, we abona hari byinshi bahigiye bizabafasha kwitwara neza mu mwaka w’imikino uzatangira tariki ya 12 Nzeri 2025.
Mbere yo kugaruka i Kigali, Gorilla FC yagiranye umusangiro n’umuryango mugari w’ikipe ya Vipers SC ndetse buri ruhande ruha urundi impano nk’urwibutso rw’umubano watangiye.
















UMUSEKE.RW


