Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije , Green party, Kuri uyu wa 13 Kamena 2025 ,ryasabye abayoboke baryo gukomeza gufata ingamba zirengera ibidukikije.
Umwe mu bayoboke biri shyaka, Umutesi Marie chantal avuga ko Kubona ifumbire y’imborera bidasaba ubushobozi buhambaye kuko n’amatotoro y’inkoko afasha mu kongera umusaruro.
Ati ” Mu by’ukuri tugomba gukora kandi tukarushaho kwiteza imbere, haba mu buhinzi twakwifashisha ifumbire y’imborera kandi ntabwo isaba ubushobozi buhambaye nk’ uko bamwe babicyeka, niyo waba ufite amatungo magufi nk’ inkoko byagufasha kwifashisha n’amatotoro yayo, kandi wabitegura neza bikaguha umusaruro mu murima wawe”.
=Ndacyayisenga Jerome uhagarariye ishyaka Green Party mu Ntara y’amajyaruguru, avuga ko abarwanashyaka bagomba gukora iyo bwabaga bakiteza imbere ndetse bakarushaho gutanga umusanzu ukomeye mu kurengera ibidukikije.
Avuga ko haba mu gucukura imirwanyasuri, gutanga ubukangurambaga ku baturage batwika amashyamba mu buryo bishakiye ko bagomba gufatanya kwigisha abaturage ariko ntihagire abateza isuri ku misozi bikazafasha kurinda imyaka no gufata ubutaka bwo ku musozi.
Murenzi Jean de Dieu uhagarariye urubyiruko w’iri shyaka ku rwego rw’igihugu, avuga ko hakenewe uruhare rwa buri murwanashyaka mu kuzirikana akamaro k’ibidukikije.
Umuyobozi mukuru w’iri shyaka Hon Dr Frank Habineza avuga ko igihe kigeze ku buryo abayoboke biri shyaka bagomba gufata iya mbere mu gutanga umusanzu wo kwigisha abantu bajugunya amacupa ahabonetse hose, abata amashashi mu mugezi wa Nyabarongo.
Ati ” Buri munya Rwanda wese afite uburenganzira bwo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu, nko kurengera ibidukikije biri mu mahame y’ishyaka ryacu, twagafashe iya mbere mu kwamagana abajugunya amashashi muri Nyabarongo cyangwa abatagaguza amashashi aho babonye hose, dufate iya mbere tubigishe kuko kurengera ibidukikije biri mu nshingano z’ishyaka ryacu “.
Mu Karere ka Gicumbi abayoboke biri shyaka bakoze amatora y’abayobozi barihagararira mu gihe y’imyaka itanu, harimo n’abahagariye inzego z’abagore n’urubyiruko.



NGIRABATWARE EVENCE
UMUSEKE.RW/GICUMBI


