Gicumbi: Hatangiye gushakwa igisubizo ku miryango 5000 itagira matelas

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko mu ibarura riherutse kuba mu ngo z’abaturage, ryagaragaje ko muri aka Karere hakiri ingo zigera ku 5000 zidafite ibyo kuryamaho, kubera ko badafite ubushobozi bwo kubyigurira.

Iri barura kandi ryashyize Akarere ka Gicumbi ku mwanya wa Kane mu gihugu hose mu bafite imiryango ibayeho neza, nyuma y’uko Uturere dutatu twabanje twaturukaga mu mujyi wa Kigali hagamijwe kureba iterambere riri mu ngo z’abaturage.

Ku wa 17 Kanama 2025 mu murenge wa Cyumba hatanzwe ubufasha bugizwe n’ibiryamirwa (Matelas) ku miryango 1000 ituruka mu mirenge icyenda ya Gicumbi, yagaragaje ko bafite ibindi bikoresho ariko ugasanga hari abakiryama ku mashara y’ibitoki, cyangwa bamwe bakifashisha ibikarito n’ibirago ngo barebe aho bakinga umusaya mu masaha y’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashima umufatanyabikorwa Rotary Club Kigali Virunga wiyemeje gutanga Matelas 1000 ngo bafatanye kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko ku ikubitiro hatanzwe ibikoresho byo kuryamaho ku miryango 500 idafite ubushobozi, bikaba biteganijwe ko hari n’ubundi bufasha ku yindi miryango 500 isigaye nk’uko byatangajwe n’umufatanyabikorwa w’aka Karere ngo barebe ko icyo kibazo cyarushaho gushakirwa ibisubizo.

Meya Nzabonimpa Agira ati: “Twifuza ko abana bose baryama neza, bakiga neza, ariko ntidukeneye kubona izi Matelas mwazijyanye kuzigurisha mu isoko, aya ni amahirwe mubonye yo gutuma abana baryama kandi bagasinzira neza.”

Uwihirwe Leonie uturuka mu murenge wa Manyagiro uri mu banyeshuri bahawe ibyo kuryamaho, avuga ko bizamufasha kujya asinzira neza bityo akajya ku ishuri mu gitondo nta kibazo.

Ati: “Twararaga hasi ku buriri bwari bwarashaje, ariko ubwo bampaye ndabushyira hejuru yaho nararaga njye mbona ibitotsi, kandi iyo waruhutse neza ujya kwiga ugafata bigatuma utsinda mu ishuri.”

Nyirantezimana Clarise ufite umwana w’umunyeshuri wararaga ku kirago, ashima abafatanyabikorwa bazirakanye kubashakira ibyo kuryamaho.

Ati: “Nanjye uwanjye yaryamaga ku kirago ariko ubwo bampaye Matelas bizatuma umunyeshuri asinzira neza.”

Bavuga ko Matelas 1000 zizatangwa zagenewe abana baturuka mu miryango itishoboye, bikazabafasha kujya bajya kwiga baraye heza. Buri rugo ruhabwa Matelas, amashuka abiri, uburingiti, imyenda y’abana, ibikapu, inkweto, amabase yo gukarabiramo, n’inzitiramibu zitewemo umuti.

Butare James uhagarariye imishinga muri Rotary Club Kigali Virunga, avuga ko bamenye ko mu karere ka Gicumbi hari imiryango itishoboye bakifashisha abaterankunga bakabafasha kubona ibi bikoresho by’ibanze.

Mu mirenge 21 ya Gicumbi hamaze gufashwa imirenge icyenda hakaba hasigaye imirenge cumi n’ibiri ngo barusheho kwesa umuhigo wo kugira abaturage bafite imibereho myiza mu miryango yabo.

NGIRABATWARE Evence / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *