Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice avuga ko isuku igomba gufatwa nk’umuco, Akarere ka Gicumbi kakagira inyubako zicyeye.
Yabigarutseho kuwa 27 Kamena 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza imurikabikorwa ryabereye mu Karere ka Gicumbi.
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye byerekana iterambere ry’abikorera, ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho y’abaturage, yavuze ko bari ku kigero cy’intambwe ishimishije.
Guverineri Mugabowagahunde ati ” Turashima uruhare rwa buri wese byatumye Akarere kacu gatera imbere, mu birebana no kurwanya igwingira murakataje kuko ryaragabanutse ku rwego rushimishije, kandi byagezweho biturutse ku bufatanye.”
Yagarutse ku kibazo cy’abana bata ishuri, kwimakaza umuco w’isuku cyane cyane ku bafite inyubako ziri mu mujyi wa Byumba.
Ati ” Turifuza kuvugurura umujyi wa Gicumbi ugahinduka iGicumbi cy’isuku, by’umwihariko abafite inyubako bakagerageza kuzivugurura zigasa neza. “
Yongeyeho ko hasabwa ubufatanye kugira ngo mujyi wa Gicumbi haguke, ariko kandi abafatanyabikorwa abasaba kongera imbaraga no mu myidagaduro ngo barusheho kuzirikana imibereho y’urubyiruko .
Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abagera kuri 65 baje kumurika ibikorwa by’iterambere bagezeho, harimo n’uruhare rw’abafatanyabikorwa bibanda cyane ku mibereho y’imiryango, abita ku bana, abacuruzi ndetse n’abakora imyuga itandukanye.



NGIRABATWARE EVENCE
UMUSEKE.RW


