Gen Yakutumba ukuriye Wazalendo muri Uvira yahaye gasopo Gen Gasita Olivier

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Uvira hongeye kuvugira amasasu, abarwanyi ba Wazalendo basanzwe bafasha ingabo za Congo ku rugamba, ubu bahanganye na zo bavuga ko badashaka Gen Gasita Olivier (ni Umunyamulenge) bemeza ko yatumye Bukavu na Goma bifatwa na AFC/M23.

Amasasu yatangiye kuvuga mu gicuku cyo ku wa Gatanu ahagana saa 21h19 nk’uko abafashe video babivuga.

Mu nama yabaye ku wa Gatanu, uwigize General uyoboye Wazalendo, Gen Yakutumba William yavuze ko badashaka Gen Gasita Olivier washyizweho na Perezida Felix Tshisekedi ngo ayobore ibikorwa bya gisirikare, anakurire ubutasi.

Icyo gitekerezo cye cyakomewe amashyi mu nama, aho yavuze ko Wazalendo bafashe intwaro ngo barwanire igihugu, ariko bakaba ubu bahabwa abantu bagurishije igihugu “avuga Gen Gasita” kubayobora.

Yagize ati “Murabizi ko Uvira ari yo yonyine yasigaye ari ingabo irinze igihugu cya Congo cyose, Uvira iramutse ifashwe na M23, byaba bivuze ko Congo yose ifashwe. Birasaba kwitonda, birasaba kurinda Uvira n’ijisho ryacu. Bukavu hari abayobozi bayiretse barayigurisha, ubu benshi muri bo bafungiye i Kinshasa ariko igitangaje twe Wazalendo tubona abantu batanze imijyi minini nka Goma na Bukavu n’indi, ubu baje hano bavuga ngo babohereje Uvira ngo bayobore ingabo, bakorane na Wazalendo. Twakomeje kubivuga ku mugaragaro uwo muyobozi bohereje hano witwa Gen Gasita ntabwo tumushaka hano Uvira.”

Gen Yakutumba avuga ko Gen Gasita yari mu bayobozi bakoreye inama Uvira bakavuga ko bareka AFC/M23 igafata Bukavu. Yanamureze ko i Kindu yahiciye Wazalendo, bityo ngo uwo muntu ntakunda kubona Wazalendo.

Iki kibazo cya Gen Gasita Olivier wanzwe na Wazalendo gikomeje guteza impagarara kuko Wazalendo bavuga ko bashaka ko leta ya Kinshasa ibaha undi muyobozi w’ingabo bakorana neza.

Ku rundi ruhande Igisirikare cya Congo cyo kivuga ko gishyigikiye Gen Gasita Olivier, ko kumushyira hariya ubuyobozi butamwibeshyeho, kuko ngo abakoze amakosa ku rugamba bafungiwe i Kinshasa.

Imirwano yavuye ku bwumvikane buke hagati ya Wazalendo na FARDC muri Uvira imaze kugwamo abantu bagera ku 9 ndetse umujyi umaze iminsi ubuzima busanzwe bwarahagaze.

Wazalendo bavuga ko bazakomeza kwigaragambya kugeza igihe Gen Gasita Olivier bamuherekeje akajya i Burundi agasubira aho yavuye.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, FARDC, Gen Sylvain Ekenge Bomusa mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko igisirikare gishyigikiye Gen Olivier Gasita nk’umuntu ukorera igihugu wanabashije gushyira ituze muri kariya gace.

Yagize ati “Ni we (Gen Gasita) muyobozi w’ingabo za Rijiyo ya 33. Kubera iki twakwigumura kuri Gasita? Ni uguha ishingiro abo bashaka kuba ikiraro cy’abaduteye. Wazalendo nyabo bagomba kwitonda, kugira ngo batagwa mu bitekerezo biyobya by’umwanzi.”

I Uvira haramukiye n’ubundi imyigaragambyo y’abiganjemo abana bato n’urubyiruko bamagana icyemezo cya Perezida Felix Tshisekedi cyo kubaha umuyobozi w’ingabo witwa Gen Gasita Olivier.

Gen Gasita Olivier wabaye ikibazo kuri Wazalendo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *