Gen. Nyakarundi yaganiriye n’uyobora Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika

MUGIRANEZA THIERRY
1 Min Read

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yaganiriye na Gen Dagvin R.M. Anderson uyobora Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM), ku mubano uhuriweho n’impande zombi mu bya gisirikare n’aho warushaho kwagurirwa.

Ni ibiganiro byabaye nyuma y’ihererekanyabubasha hagati ya Gen Dagvin na Gen Michael E. Langley yasimbuye ku mwanya wo kuyobora ingabo za Amerika zikorera muri Afurika.

Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse kuri X ko, Maj Gen Vincent Nyakarundi yari yahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

AFRICOM ikorana n’ibihugu 53 bya Afurika mu birimo gutanga imyitozo ya gisirikare no kurwanya iterabwoba.

Nko muri Werurwe 2024, Itsinda ry’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ryasoje imyitozo mpuzamahanga ya Gisirikare yiswe Justified Accord 24, yaberaga muri Kenya.

Iyi myitozo ngarukamwaka ihuza ibihugu byinshi itangwa n’ingabo za Amerika zo mu ishami rishinzwe Afurika rizwi nka US Army Southern European Task Force Africa (SETAF-AF) hamwe n’ibihugu by’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurushaho kwitegura no gukorana mu kurwanya iterabwoba.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *