Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Se Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda muri icyo gihugu ngo bajye kwidagadura no kwishimira ibiruhuko.
Ni ubutumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025.
Gen Muhoozi yavuze ko mu gihe inshuti n’abavandimwe bitegura iminsi mikuru ijyane ni Kwibohora ku nshuro ya 31, n’iburuhuko biri imbere.
Gen Muhoozi ukunda kugaragaza urukundo akunda u Rwanda yanditse ati “Nshuti bavandimwe b’Abanyarwanda, mu gihe mwegereje iminsi mikuru ijyane no #Kwibohora31
n’ibiruhuko biri imbere, ndabatumira n’umutima wanjye wose; muze mudusure hano mu Bugande.”
Akomeza agira ati “Imipaka irafunguye, amahoro ni yose. Muze mwishime n’abavandimwe, musure inshuti n’imiryango, mwidagadure mu gihugu cyanyu, muhagurukane n’umunezero n’akanyamuneza.”
Uyu Mujenerali yavuze ko Uganda ari iwabo w’abanyarwanda kandi bisanga.
Ati “Mbifurije ibiruhuko byiza. Imana ibarinde.”
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, iherutse gutangaza ko hagati ya tariki 1 kugeza ku ya 4 Nyakanga ari ikiruhuko rusange ku bakozi ba Leta.
Harimo ikiruhuko cy’itariki ya 1 cyo Kwizihiza Umunsi u Rwanda rwaboneyeho Ubwingenge ku Bakoloni b’Ababiligi ndetse n’ikiruhuko cyo ku ya 4 Nyakanga ubwo hazaba hizihizwa Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.
Guverinoma kandi yatanze ikiruhuko rusange ku itariki ya 02 na 03 Nyakanga, 2025.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


