Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze imyato Perezida Paul Kagame n’Intwari y’u Rwanda, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, kubera uburyo bamufashe nk’umwana wabo.
Mu butumwa yatambukije ku wa Mbere, tariki 15 Nyakanga, Gen. Muhoozi yavuze ko kubera urukundo Perezida Kagame na Maj. Gen. Rwigema bamweretse akiri muto, kuri we basa n’abamalayika.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yunzemo ko aba bagabo abafata nk’icyitegererezo kandi ko atazahwema kububaha.
Yagize ati “Afande Rwigema na Afande Kagame bameze nk’abamalayika kuri njye kubera ko bandeze cyangwa bamfata nk’umuhungu wabo igihe nari nkiri muto ndetse kugeza ubu ntacyo mfite nabaha uretse urukundo.”
https://x.com/mkainerugaba/status/1947059061855305909
Uyu mugabo avuga ko Perezida Kagame amufata nk’umwe mu ntwari enye za Uganda, hamwe na Perezida Yoweri Museveni, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema na Gen. Salim Saleh.
Muri Mata 2022, ubwo Muhoozi yizihizaga isabukuru y’imyaka 48, Perezida Museveni yavuze ko uyu muhungu we yakuze akunda kuba hafi ya Perezida Kagame na Gen. Rwigema ubwo bari bakiri mu Gisirikare cya Uganda.
Museveni yakomeje avuga ko nubwo Muhoozi yari umwana wabonaga bafitanye ubucuti bwihariye.
Mu 2024, Gen. Muhoozi yasabye ko Maj. Gen. Fred Rwigema, umwe mu ntwari z’u Rwanda, akwiriye kubakirwa ikibumbano (statue) i Kampala.
Ni mu gihe ku wa 25 Kamena 2025, Muhoozi yanditse kuri X ko uwatekereza ko ashobora kunyuranya na se wabo, Perezida Kagame, yaba yibeshye.
Yagize ati: “Uwo ari we wese uvuga ko naba narigeze kunyuranya na Data wacu, Afande Kagame, ku kintu icyo ari cyo cyose, mu by’ukuri anshakaho ibibazo, kandi nzabashakira igisubizo.”
Gen. Muhoozi afatwa nk’umuntu w’ingenzi mu mubano w’u Rwanda na Uganda kubera uruhare yagize mu kunga ibi bibugu byombi, nyuma y’imyaka myinshi bidacana uwaka.
Uru ruhare mu mwaka wa 2022 rwagarutsweho na Perezida Kagame, aho yashimiye Gen. Muhoozi avuga ko abajenerali beza atari abatsinda intambara, ahubwo ari abatsindira amahoro.
Icyo gihe yagize ati:“Niba kongera guhuza u Rwanda na Uganda byari bikeneye wowe (Muhoozi) kugira ngo ube umuhuza, ndabishimira Imana.”
Kuva Uganda n’u Rwanda byongera kubana mu mahoro, Gen. Muhoozi ntasiba kugaragaza Perezida Kagame nk’umuntu w’icyitegererezo kuri we.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


