Gen Gumisiriza uri mu basezerewe mu ngabo yageneye ubutumwa Perezida Kagame

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza uri mu basirikare bafite ipeti rya General basezerewe mu ngabo yijeje Umugaba Mukuru w’Icyirenga w’ingabo z’u Rwanda ko nubwo batazakomeza kwambara imyambaro iranga abasirikare, bagifite ubushake bwo gukorera igihugu.

Uyu musirikare winjiye mu cyiciro cyabahoze mu ngabo bavuye ku rugerero, ni we wavuze mu zina ry’abandi basirikare bakuru bacyuye igihe mu ngabo.

Yashimye uburyo igisirikare cy’u Rwanda cyateye imbere kikaba ari urwego rwubashywe mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza avuga ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bagifite ubushake bwo gukomeza iterambere ry’igihugu mu buryo butandukanye.

Ati “Uyu munsi dushobora kuba tutacyambara imyambaro yacu ya gisirikare, ariko ariko ntabwo bitwambuye inshingano zacu ku gihugu.”

Muri irijambo rye yashimye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bufite icyerekezo bwagejeje urwego rwa gisirikare aho rugeze ubu.

Yagaragaje ko igihe cyose bakwiyambazwa bahari kugira ngo bakorere igihugu.

Ibirori byo gusezerera abasirikare bakuru byabaye ku nshuro ya 13, byayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ku mugoroba wo ku wa tariki 28 Nyakanga, 2025.

Ibirori byo gusezerera abasirikare bakuru mu ngabo byabereye Kimihurura ku cyicaro gikuru cya RDF
Abasezerwe mu ngabo baherekejwe n’abagore babo, ifoto ya rusange

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Hello TEAM, Mukosore kuri Caption munsi yifoto mwanditse *Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisirikare ubwo yahabwaga certificat y’uko yakoreye neza RDF* Instead of Gen.Gumisiriza

    • Urwego rwa General rurimo ibyiciro 4.Major General,Brigadier General,Lieutenant General,Na General (Full).

      Mu rwego rwo korosha imvugo ndetse n’inyandiko ;buri muntu wese uti muri icyo cyiciro tumwita General.
      Ndakeka aribyo byabaye aha haruguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *