Gen. Gasita wagerwaga intorezo yasohotse muri Uvira

MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Gen. Gasita Olivier, umusirikare mukuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari umaze igihe ahigwa n’abarwanyi ba Wazalendo ngo avanwe mu Mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, byarangiye awuvuyemo.

Radio Okapi yavuze ko abayihaye amakuru bo mu gisirikare cya Congo bavuze ko Gen. Gasita yavuye muri Uvira ku wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025, mu rukurera rwa saa kenda n’igice.

Ko kandi umutuzo wagarutse muri uwo Mujyi uri ku rubibi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Gen Gasita yari yarahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za Region ya 33 zikorera muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse akaba ari na we ushinzwe iperereza.

Ni ibitarakiriwe neza n’Imitwe ya Wazalendo yashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi ngo ifatanye n’ingabo kurwanya M23.

Aba Wazalendo bavugaga ko Gen Gasita adakwiriye gukorera i Uvira kuko ngo yatangishije Bukavu na Goma byafashwe na AFC/M23 kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amashusho yagiye akwirakwira, aba barwanyi bafunze imihanda ndetse banarasa urufaya rw’amasasu bavuga ko badashaka Gen. Gasita kuko ngo ‘ari Umunyarwanda (ni Umunyamulenge wo muri Congo), ndetse ngo akaba afite imyumvire nk’iya M23.’

Gen Yakutumba William uri mu bakuriye Wazalendo yavuze ko badashaka Gen Gasita Olivier kuko ngo yari mu bayobozi bakoreye inama Uvira bakavuga ko bareka AFC/M23 igafata Bukavu.

Yanamureze ko i Kindu yahiciye Wazalendo, bityo ngo uwo muntu ntakunda kubona Wazalendo.

Uyu yigeze kugira ati “Murabizi ko Uvira ari yo yonyine yasigaye ari ingabo irinze igihugu cya Congo cyose, Uvira iramutse ifashwe na M23, byaba bivuze ko Congo yose ifashwe. Birasaba kwitonda, birasaba kurinda Uvira n’ijisho ryacu. Bukavu hari abayobozi bayiretse barayigurisha, ubu benshi muri bo bafungiye i Kinshasa ariko igitangaje twe Wazalendo tubona abantu batanze imijyi minini nka Goma na Bukavu n’indi, ubu baje hano bavuga ngo babohereje Uvira ngo bayobore ingabo, bakorane na Wazalendo. Twakomeje kubivuga ku mugaragaro uwo muyobozi bohereje hano witwa Gen Gasita ntabwo tumushaka hano Uvira.

Mu nama yabaye ku wa 8 Nzeri 2025, yari yahuje Perezida Félix Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Vital Kamerhe, Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, bari bafashe umwanzuro wo kohereza intumwa muri Uvira ngo bajye guhosha uburakari bwa Wazalendo.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Iyo akomeza guhatiriza kuhaguma se ngo arebe ko wazalendo na fdlr batamwotsa bakamurya inyama kumanywa yihangu!ziriya ni inyamaswa

  • Uwo musega wumugambanyi iyo bamumena agahanga arafatikanya nabica bene wabo nihahandi nahandi azajya ntamahoro ateze kugira kugeza apfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *