Florent Ibenge yiteze ko APR FC izongera kumugora

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Umutoza mukuru wa Azam FC, Florent Ibenge, yatangaje ko APR FC ari ikipe isanzwe imugora, yemeza ko anabyiteze mu irushanwa ryiswe ‘Inkera y’Abahizi.’

Ku wa mbere, tariki ya 18 Kanama 2025, ubuyobozi bwa APR FC bwakoranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku irushanwa ‘Inkera y’Abahizi’ ritangira kuri uyu wa Kabiri.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abatoza bane b’amakipe azarikina. Harimo Mbarushimana Shaban utoza AS Kigali, Ben Moussa wa Police FC, Florent Ibenge wa Azam FC na Abderrahim Taleb utoza ikipe y’Ingabo.

Ubwo yafataga umwanya ngo agire icyo abwira itangazamakuru, umutoza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, Florent Ibenge, yavuze ko rizaba ari irushanwa ryiza ariko yongeraho ko yiteze kuzagorwa na APR FC nk’uko yamugoye ubwo yatozaga RS Berkane yo muri Maroc mu 2021.

Ati “APR FC ni inshuro ya kane tugiye kongera guhura. Gusa umukino ntazibagirwa, ni ubwo twahuraga ntoza Berkane yo muri Maroc. Uwo mwaka twatwaye icyo gikombe ariko umukino wa APR FC ni wo watugoye kurusha indi.”

Icyo gihe, RS Berkane yatsinze APR FC ibitego 2-1 ihita iyisezerera muri CAF Confederation Cup kuko amakipe yombi yari yanganyirije i Kigali 0-0.

Umunya-Tunisie utoza APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko ari igihe cyiza cyo kunoza uburyo bw’imikinire y’iyi kipe atoza ariko ikirenze kuri ibyo ari imikino bifuza gutsinda yose.

Irushanwa “Inkera y’Abahizi”, riratangira kuri uyu wa Kabiri, aho hateganyijwe imikino ibiri yombi ibere kuri Kigali Pelé Stadium. Police FC irakina na Azam FC Saa Kumi z’amanywa mu gihe AS Kigali iza gukina na APR FC Saa Moya z’ijoro.

Abifuza kureba iyi mikino yombi, barasabwa kwishyura 3000 Frw ahasigaye hose, 5000 Frw ahatwikiriye, 10,000 Frw mu cyubahiro na 20,000 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP].

Abatoza bose bazakina irushanwa, bari mu kiganiro n’itangazamakuru
Florent Ibenge yiteze ko APR FC izongera kumugora nk’uko yabikoze mu myaka ine ishize
Ikipe y’Ingabo ikomeje kwitegura neza umwaka w’imikino 2025/2026

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *