FIFA yafunguye ishami muri Maroc – AMAFOTO

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Ishyarahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], ryafunguye ishami mu Mujyi wa Rabat muri Maroc.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2025 mbere y’umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore warangiye Nigeria icyegukanye itsinze Maroc ibitego 3-2.

Abarimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF], Dr. Patrice Motsepe, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc, Fouzi Lekjaa, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Muri uyu muhango kandi, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Habimana Sixbert usanzwe ari umukozi ushinzwe Iterambere mu Ishami rya FIFA mu bihugu mu bihugu 15 byo muri Afurika, riherereye i Kigali mu Rwanda.

Gianni Infantino uyobora FIFA, yavuze ko ari ibyishimo kuba bafunguye ishami muri Maroc, by’umwihariko kuri Complexe Mohammed VI iherereye mu Mujyi wa Rabat muri iki gihugu.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari intangiriro yo kwandika amateka mashya meza muri FIFA, muri Afurika ndetse n’umupira ku Isi hose muri rusange.

Gianni yakomeje avuga ko ibi biro bizegera cyane FIFA biciye mu bihugu 54 by’ibinyamuryango muri Afurika by’uru rwego, ndetse ko bizafasha mu Iterambere ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu.

Infantino yavuze kandi ko Umugabanew a Afurika, uzakira ibikombe by’Isi bitanu mu bangavu bari munsi y’imyaka 17 ariko uyu Mugabane ukazaba umwe mu bazategura Igikombe cy’Isi 20230.

Igihugu cya Maroc, kimaze gutera imbere mu mupira w’amaguru yaba mu bagabo ndese no mu bagore. Kuri ubu, ni cyo gihugu kizakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2030. Hazabera kandi Igikombe cy’Isi 2025 cy’abangavu bari munsi y’imyaka 17 guhera mu Ukwakira no mu Ugushyingo.

Abanyamuryango 54 ba FIFA muri Afurika, bose bari muri uyu muhango
Perezida wa FIFA, Gianni ubwo yari ageze aho umuhango
Ubwo umuhango wari ugiye gutangira
Gahunda zatangijwe ku mugaragaro muri Maroc
Abayobozi bahanye ikimenyetso cy’ubucuti
Bishimiye uyu mubano

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *