Mu gihe hari gusozwa inzibacyuho y’imyaka ibiri muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, hatangajwe Ingengabihe y’amatora ya manda nshya y’abazayobora imyaka ine iri shyirahamwe.
Komite Nyobozi iri gusoza manda ya yo, ni iyari yaje gusoza imyaka ibiri y’inzibacyuho ya Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier yeguye mu myaka ibiri ishize. Aya matora biteganyijwe ko azaba tariki ya 30 Kanama uyu mwaka. Abazatorwa, bazayobora manda y’imyaka ine.
Biciye mu gice gishizwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Ferwafa, hatangajwe Ingengabihe y’uko aya matora agomba kuzakorwa.
Tariki ya 10-19 Nyakanga, hazakirwa amadosiye yose y’abakandida biyamamaje. Tariki ya 21-26 uku kwezi n’ubundi, hazaba hari gukorwa isuzuma ry’amadosiye y’abiyamamaje.
Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida, ruzatangwa ku wa 28 Nyakanga, mu gihe ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 4 Kanama, hazatangwa ubujurire ku bo dosiye za bo zizaba zanzwe. Gusuzuma ubujurire, bizakorwa tariki 5-8 Kanama mu gihe ku wa 11 ukwezi gutaha hazatangazwa ibyemezo by’ubujurire buzaba bwatanzwe. Bucye ku wa 12 Kanama, hazatangazwa urutonde ndakuka rw’abakandida.
Gahunda yo kwiyamamaza, bizakorwa tariki 13-29 ukwezi gutaha mu gihe amatora yo ateganyijwe ku wa 30 Kanama ari na bwo hazahita hatangazwa ibyavuye mu matora. Ku wa 3 Nzeri hazatangwa raporo y’amatora ndetse hanashyingurwe inyandiko.
Mu mategeko ngengamikorere ya Ferwafa, kuri ubu hazajya hiyamamaza Perezida gusa maze natorwa abe ari we uzashyiraho abo bazakorana.

UMUSEKE.RW


