Ferwafa na Rwanda Premier League byasinyanye amasezerano

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, n’Urwego Rushinzwe gutegura Shampiyona y’abagabo y’Icyiciro cya mbere, Rwanda Premier League, byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije kunoza shampiyona.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, Perezid awa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice ari kumwe n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yussuf, bahuye n’abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere maze bagirana ibiganiro mbere y’itangira rya shampiyona iteganyijwe gutangira ejo, tariki ya 12 Nzeri 2025.

Ni ibiganiro byari bigamije gukeburana, harebwa ibitaragenze neza mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025 mu gice cy’imisifurire, cyane ko hatunzwe urutoki kenshi.

Nyuma y’iyi nama, Perezida wa Ferwafa n’uwa Rwanda Premier League, bashyize umukono ku masezerano akubiytemo amabwiriza azagenga shampiyona muri uyu mwaka w’imikino. Ni umuhango wabereye imbere y’aba basifuzi bahise baniyemeza kuzagerageza gukora inshingano za bo uko bikwiye no kuzarangwa n’ubunyangamugayo kugira ngo shampiyona izagende neza.

Ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe kandi, bwabamenyesheje ko mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibyo bahabwa, agahimbazamusyi bahabwa kagiye kwikuba inshuro zirenga ebyiri kandi bagakomeza gufashwa mu myitozo ya bo ya buri munsi ibafasha gukomeza kuzamura urwego.

Mbere y’uko shampiyona itangira kandi, amakipe yose yarasuwe yibutswa amategeko mashya agenga imisifurire mu rwego rwo kugira ngo imikino izagende neza mu mwaka w’imikino 2025/2026. Ibi byabaye ku bufatanye bwa Ferwafa na Rwanda Premier League.

Impande zombi zemeranyije imikoranire myiza
Byakorewe imbere y’abasifuzi mu rwego rwo kubaha ubutumwa bw’uko bakwiye kwitwara mu marushanwa 2025/2026
Ferwafa na Rwanda Premier League byashyize umukono ku masezerano akubiyemo amabwiriza agenga shampiyona 2025/2026
Perezida wa Ferwafa, yasabye kuzagira uruhare mu migendekere myiza ya shampiyona izatangira ejo
Abasifuzi basabwe kuzaca imanza bararamye muri uyu mwaka w’imikino

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *