Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA n’abashinzwe Itumanaho muri CECAFA, abanyamakuru b’imikino mu Rwanda bahawe amahugurwa y’uko bakwiye kunoza akazi ka bo.
Uko imikino itera imbere, ni na ko inzego bireba zikomeza gushaka ibisubizo byarushaho gufasha Itangazamakuru ry’imikino kwaguka mu bumenyi bwo kuyitangaza no kuyisesengura.
Ibi ni byo byatumye Ferwafa ifatanyije n’urwego rushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri CECAFA, bagenera abanyamakuru b’imikino mu Rwanda, iminsi ibiri y’amahugurwa ku bijyanye no kuvuga ku nkuru za ruhago.
Abandi bari muri aya mahugurwa, abasanzwe bashizwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu makipe akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ahanini ikigamijwe, ni ukongererwa ubumenyi ku bikorwa bijyanye n’ishingano bafite mu makipe, hagamijwe kunoza igice cy’Itumanaho mu makipe.
Ubwo yayatangizaga, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyantwali Alphonse, yavuze ko niba uko iminsi ishira ari ko ruhago ikura, ari na ko Itangazamakuru ry’Imikino rikwiye kwaguka.
Ati “Umupira w’amaguru uri gukura. N’Itumanaho rikwiye gukurana na wo.”
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa CECAFA, bwagize uruhare mu guhugura aba banyamakuru basanzwe bafite aho bahuriye na ruhago mu buzima busanzwe.
Andrew Oryada Ushinzwe lmenyekanishabikorwa n’Itangazamakuru muri CECAFA ndetse akaba ari we uri guhugura aba banyamakuru, yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukuziba icyuho kiba hagati y’Itangazamakuru n’amakipe.
Ati “Intego yacu ni ukuziba icyuho kiri hagati y’amakipe n’Itangazamakuru. Abashinzwe Itangazamakuru mu makipe bagomba kuba umuyoboro wo kumunyekanisha.”
Mbere y’uko umwaka w’imikino 2024/2025 utangira, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, bwari bwatangaje ko bwasabye buri kipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere kugira umuntu ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu rwego rwo kujya bihutisha amakuru.










UMUSEKE.RW


