Abantu 1,180 biganjemo abagore n’abarengeje imyaka 65 y’amavuko bishwe n’ubushyuhe bwibasiye ibice byinshi by’Igihugu cya Espagne.
Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ibidukikije muri icyo gihugu mu mibare yasohoye ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2025, yerekana ko ubushyuhe bwibasiye Espagne kuva tariki ya 16 Gicurasi kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025, bwasize abantu 1,180 bitabye Imana biturutse kuri ubwo bushyuhe cyangwa ingaruka zatewe nabwo.
Aba baruta kure abantu 114 bari bapfuye mu mpeshyi ya 2024.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka ibihugu byinshi byo ku mugabane w’i Burayi birimo Espagne, u Butaliyani, Portugal, u Bubiligi, Croatia, u Bufaransa, Autriche, Bosnia & Herzegovina, Hungary, Serbia, Slovenia n’u Busuwisi byibasiwe n’ubushyuhe bukabije bwarenze dogere Celsius 40.
Ibi byatumye abantu barenga 2,300 bitaba Imana mu mijyi 12 i Burayi.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW


