Ese ikibazo cya Kiyovu Sports ni ubuyobozi?

HABIMANA Sadi
8 Min Read

Kugeza magingo aya hakomeje kwibazwa niba muri Kiyovu Sports, ikibazo gihari ari ubuyobozi butanoza inshingano bwatorewe cyangwa ari abafana ba nta munoza.

Uko imyaka ishira, ni ko amakipe yitwa ay’abaturage akomeza agenda akendera. Nyamara ikirushaho gutera impungenge abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ni uko abareberera umupira w’u Rwanda nta cyo biba bibabwiye kandi nyamara ari amakipe yatanze ibyishimo.

Imwe mu zikomeje kubabaza benshi, ni Kiyovu Sports ikomeje kugarizwa n’ibibazo birimo iby’amikoro nyamara ifite benshi bayihebeye ariko bayikuyeho amaboko. Iyi kipe yo ku Mumena, uko imyaka yicuma ni ko ikomeza kugana ahabi ndetse ibibazo bikomeza kwisuka umusubirizo.

Ibi bibazo by’Urucaca, bituma benshi bibaza niba ikibazo iyi kipe ifite, cyaba ari abayobozi babi cyangwa ari urukundo rwashize mu bahoze barayihebeye.

Abayobozi barasimburanye ariko ibibazo biracyari uruhuri!

Mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 iharagaritswe, Kiyovu Sports yayobowe n’abayobozi batandukanye ariko kubona ibyishimo by’igikombe cya shampiyona cyangwa icy’Amahoro, byakomeje kuba ingume.

Bushayija Léonard yayoboye Kiyovu Sports hagati ya 1998-2002 ariko mu 2020 yitaba Imana atabonye igikombe cya shampiyona.

Uyu nyakwigendera wari uzwiho kuba impirimbanyi ya Kiyovu Sports mu myaka yayiyoboye, gusa abakunzi bagakomeza kumwishyuza igikombe kimwe mu bihatanirwa mu Rwanda harimo icy’Amahoro cyangwa icya shampiyona.

Gasamagera Louis Claude yamanitse amaboko mu 2017!

N’ubwo nta cyo yayimye agifite kuva ageze mu buyobozi bwa yo, Gasamageraa Louis Claude wayobora Kiyovu Sports, yaje kwegura kuri izi nshingano mu 2017 nyuma y’uko abafana ba yo bari batangiye kumureba nabi.

Kwegura kandi kwa Gasamagera kuje n’ubundi abafana ba Kiyovu bari bamaze iminsi bashinja ubuyobozi kureberera umutoza Kanamugire Aloys utari kwitwara neza.

Abafana basabaga ubuyobozi kwirukana uyu mutoza ariko ntibikorwe bakaba baravugaga ko ubuyobozi bw’ikipe yabo bufite intege nke.

Mvuyekure François [Kaburimbo] ni umusaza wibukwa ariko yageze aho aterwa amabuye!

Mvuyekure ni umwe mu mazina azwi cyane mu Urucaca, cyane ko yabaye mu buyobozi bwayo igihe kinini mu myaka ya za 1980. Uyu musaza yarinze yitaba Imana muri Gicurasi 2024 nta cyo yimye Kiyovu Sports.

Imwe mu nkuru uyu nyakwigendera yibukirwaho cyane, ni iyo uburyo yaguze Muvara Valens mu 1982 amukuye i Burundi bikarangira avuyemo umukinnyi ukomeye cyane mu mateka ya Ruhago y’u Rwanda.

Nyamara hamwe n’ibi byose François yafashije iyi kipe yo ku Mumena, byarangiye abakunzi ba yo bamwituye kumubwira ko ashaje atajyanye n’igihe mu 2020 maze asimburwa na Mvukiyehe Juvénal wayiyoboye imyaka itatu.

Mvukiyehe Juvénal yakomereje aho yabisanze ariko agenda aciye mu gikari!

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Urucaca, Mvukiyehe yabanje kwizeza abakunzi ba yo ko azakora ibishoboka byose ikipe ikabasha kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse akora uko imbaraga ze zanganaga ariko igikombe gikomeza kubura kugeza asoje manda ye agasimburwa.

Uyu mugabo waje akigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko aba Kiyovu Sports, byaje kurangira bamwe bamushinje gushyira ikipe mu bibazo nanubu bikiyikurikirana.

Nyamara n’ubwo Mvukiyehe yavuye mu buyobozi bwa Kiyovu Sports, ibibazo byo biracyari uruhuri.

Ndorimana Jean François Regis ‘Général’ yarayoboye ariko abivamo intego itagezweho!

Nyuma ya Mvukiyehe, Ndorimana ‘Général’, yaje amusimbura ndetse yizeza abakunzi b’Urucaca ko hamwe n’ubufatanye, bashobora kwegukana igikombe cya shampiyona cyangwa byibura icy’Amahoro ariko bikomeza kuba iyanga.

N’ubwo Général yashiritse ubute agafata inshingano zo kuyobora iyi kipe asimbuye uwo yari yungirije, ariko bamwe mu bakunzi ba yo ntibatinyaga kumushyira mu majwi bavuga ko nta bushobozi afite bwo kuyiyobora maze aza guhitamo kuberereka asigira Mbonyumuvunyi Karim.

Mbonyumuvunyi Karim yatanze ibyo yari afite ariko aza kumanika amaboko!

Uyu mugabo uvuka mu muryango w’abakunzi ba Kiyovu Sports, yasimbuye Ndorimana usanzwe ari inshuti ye mu buzima busanzwe, akomereza aho yari mugenzi we yari agejeje.

Mbonyumuvunyi yafashe ikipe mu gihe gikomeye, kuko hari hakenewe ubushobozi bwo kuyifasha gusoza neza shampiyona ariko hamwe n’abamufashaga, yarwanye na byo ndetse aza gusoza shampiyona, ubundi ubwo habaga inteko rusange y’abanyamuryango, atanga imihoho asimburwa na Komite Nyobozi iyobowe na Nkurunziza David.

Nkurunziza David yaje afatwa nk’umucunguzi ariko abafana bamwe batangiye kumureba ikijisho!

Abamuzi neza, bahamya ko Nkurunziza ari umwe mu babaye hafi cyane Kiyovu Sports na mbere yo kuyibera umuyobozi. Amakuru avuga ko yamye atanga umusanzu we n’ubwo we atari ari imbere mu Gihugu, cyane ko we n’umuryango we batuye muri Canada.

Uyu muyobozi akimara gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports, yijeje abakunzi ba yo ko nihabaho ubufatanye, bazongera kumwenyura mu gihe kidatinze. Gusa icyaje gutungura benshi ni uko bamwe batangiye kumureba ikijisho ndetse bavuga ko ari we kibazo iyi kipe ifite.

Bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports, ntibanatinya kuvuga ko Nkurunziza yariye amafaranga y’ikipe nyamara bakirengagiza ko uwo muyobozi bari guharabika ari bo bamwitoreye.

Nyamara abamureba ikijisho, birengagiza ko yayisanze mu bibazo by’ingutu birimo imyenda ikipe yari ifitiye ibigo bitandukanye ndetse n’abakozi ba yo ariko ikirenze kuri ibyo, kikaba ibihano bya FIFA yasanze ikipe ifite.

Kuri ubu hari gutegurwa Inama y’Inteko Rusange izahuza Abanyamuryango ba Kiyovu Sports, iteganyijwe tariki ya 20 Nyakanga 2025. Bivugwa ko muri iyi Nteko Rusange hazaba impinduka muri Komite Nyobozi iyoboye ikipe ubu.

Abafana menya ari ba nta munoza!

Nyuma y’abayobozi bose baciye muri iyi kipe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nta n’umwe wigeze ava ku buyobozi yishimiwe n’abafana. Aha ni ho benshi bahita bibaza niba koko nta waba yarakoze neza ngo abishimirwe kabone n’ubwo igikombe cyifuzwa cyaba kitarabonetse.

N’ubwo havuzwe amazina ya bamwe mu bayoboye iyi kipe, hari n’abandi batandukanye bagiye bicara kuri iyi ntebe, barimo nka Kayumba Jean Pierre, Gasamagera Louis Claude n’abandi ariko bose babivuyemo barebwa ikijisho n’abafana.

Hakwiye gukorwa iki ngo ikipe yongere itange ibyishimo?

Abakuru bavuga ko iyo imbaraga zitatanye birangira nta cyo zigezeho nyamara mu gihe abantu batanye urunana, bakora byinshi. Ibi ni byo abakunzi ba Kiyovu Sports bakwiye gukora, bagahuza imbaraga zubaka ikipe bihebeye ndetse bakibuka ko icyo bapfana kiruta kure icyo bapfa. Ariko kandi bakanibuka ko usenya urwe umutiza umuhoro.

Abakunzi b’Urucaca kandi, bakwiye kwibuka akimuhana kaza imvura ihise. Ibi bisobanura ko n’ubwo hagira umufatanyabikorwa uza kubunganira yaza ahera ku cyo bo bafite.

Nkurunziza David ni we uri kuyobora Kiyovu Sports ubu
Ndorimana Jean François Regis yaje mu buyobozi yishimiwe n’abafana ariko yavuye ku buyobozi arebwa nabi na bamwe
Mbonyumuvunyi Karim yageze aho amanika amaboko
Nyakwigendera Bushayija Léonard ari mu bayobowe Urucaca
Nyakwigendera Mvuyekure François, azahora yibukirwa byinshi yakoreye Kiyovu Sports
Mvukiyehe Juvénal yavuye muri Kiyovu Sports arebwa ikijisho na bamwe nyamara yaje akomerwa amashyi
Kayumba Jean Pierre yageze aho amanika amaboko

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *