Rutahizamu ukinira Crystal Palace, Eberechi Oluchi Eze, ategerejwe muri Arsenal nyuma y’uko amakipe yombi yumvikanye ku bigomba kumutangwaho bingana na miliyoni z’amapawundi [£60m].
Ni inkuru yongeye kugira imbaraga nyuma y’imvune yo mu ivi ya Kai Havertz ukina mu busatirizi bwa Arsenal.
Amakuru yagarutsweho n’ibitangazamakuru bikomeye i Burayi ndetse n’abanyamakuru bakomeye barimo Fabrizio Romano uzwiho kumenya amakuru y’igura n’igurisha mu ba mbere, ahamya ko impande zose bireba, zamaze kumvikana ku kugura uyu musore w’imyaka 27.
Bivugwa ko uyu munsi, Eberechi agomba gukinira Crystal Palace umukino wa kamarampaka wo gushaka itike yo kujya muri Conference League hanyuma agahita ajya gukorerwa ikizamini cy’ubuzima muri Arsenal.
Eze uri mu beza bakina mu gice cy’ubusatirizi muri shampiyona y’u Bwongereza [English Premier League], agomba gutangwaho miliyoni 60 z’amapawundi ziziyongeraho andi bitewe n’uko azitwara.
Mu makipe y’abato yakiniye, harimo Arsenal, Fulham, Reading na Millwall. Yakiniye kandi amakipe y’Igihugu y’u Bwongereza y’abato batarengeje imyaka 20 na 21 ndetse n’ikipe nkuru y’Igihugu.

UMUSEKE.RW


