Dufite impungenge ko itazaza! Hemedi yishongoye ku ba-Rayons

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Umuvugizi wa Kiyovu Sports akaba n’Umuyobozi w’abafana ba yo, Minani Hemedi, yatangaje ko adafite impungenge z’uko ikipe yihebeye izatsinda Rayon Sports mu mukino wa mbere wa shampiyona ahubwo afite iz’uko itazaza ku kibuga.

Mu gihe habura iminsi ibaze ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda [Rwanda Premier League] itangire, amakipe y’amakeba akomeje kwivuga imyato ashingiye ku buryo akomeje kwiyubaka.

Urucaca ruri mu makipe yafatwaga nk’insina ngufi mbere y’uko iyi shampiyona itangira, rukomeje kwivuga imyato ari na ko rutungura abanyamupira bibazaga ko ishobora kuzaba ari ikipe iciriritse muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026.

Aha ni ho bamwe mu Bayovu bayobowe n’Umuyobozi wa bo akaba n’Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi, bahera bavuga ko bishimira ikipe ya bo ndetse Minani agahamya ko izatsinda umukino wa mbere wa shampiyona aho bazaba bakiriye Rayon Sports ifatwa nk’umukeba wa bo w’ibihe byose.

Ati “Kwiyubaka kwa Rayon Sports biha amahirwe amakipe yo akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ni ikipe imwe yagaragaje ko mu Rwanda ifite abakunzi b’umupira w’amaguru benshi. Iyo rero navuga ngo imeze neza, bizamura ireme rya shampiyona yo mu Rwanda.”

“Birumvikana kuyitsinda bikaryoha kurusha gutwara igikombe. Hari igihe igikombe ugitwara bazamuye ibiciro kikarebwa na bakeya. Ariko gutsinda Rayon Sports kuri Kiyovu Sports navuga ko biryoha kurusha gutwara igikombe.”

Abajijwe aho akura icyizere cy’uko ikipe yihebeye izatsinda umukeba, Hemedi yavuze ko adafite impungenge zo kuzayitsinda ahubwo afite iz’uko itazaza gukina.

Ati “Nta bwo nakubwiye ngo ndemeza ko tuzayitsinda. Ahubwo mfite impungenge z’uko izaza kubera ko abarebye Kiyovu Sports uyu munsi twakinnye na Police FC yateguye ibintu byose, banza na ba baganga b’Abanyarwanda babakoresheje, babagerageje, babonye ko ari Kiyovu itandukanye n’iyo bamwe batekerezaga.”

Yongeyeho ati “Nta bwo navuga ngo 11 ba Kiyovu bose nta bwo ari abakire. Twebwe 11 ba Kiyovu Sports ni abakoresha kurusha kuba ari abakozi.”

Ibi Minani yabitangaje nyuma y’uko Police FC yari yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabaye ku w Gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025.

Urucaca ruzakira Rayon Sports ku wa 13 Nzeri 2025 Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’Umugoro kuri Kigali Pelé Stadium. Umukino w’umunsi wa Kabiri, iyi kipe izahita isura AS Muhanga ku wa 19 Nzeri uyu mwaka kuri Stade ya Muhanga.

Minani Hemedi yishongoye kuri ba-Rayons

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Minani Hamedi We Ibyo Uvuga Ntuzi Ibyo Aribyo Uwagukubise Ubutaha Ntaho Yagiye . Nubundi Azagukubita Kiyovu Sports . Ntwabwo Ari Ekipe Iteye Ubwoba . Twebwe Nka Ekipe Ikomeye Nka Rayon Sports Muzatwumva Tuzabumvisha . Tuzabatsinda Nkibyubutaha
    Rayon Sports 4 – 0 Kiyovu Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *