Kompanyi ya Zipline yatangaje ko mu mwaka wa 2026 izatangira gukoresha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote (drones) mu kugeza ibicuruzwa, birimo ibiribwa n’ibindi, mu ngo z’abaguzi batiriwe bajya ku maguriro.
Ibyo byagaragajwe mu nama ya 9 ya Afurika ku guteza imbere indege (Aviation Africa Summit 2025), iherutse kubera i Kigali mu Rwanda.
Kompanyi ya Zipline isanzwe igeza hirya no hino mu Rwanda amaraso n’intanga z’amatungo, yagaragaje ubwoko bushya bw’indege nto yise Platform 2 (P2).
Iyi ndege nshya yamuritswe bwa mbere muri Mata 2025 i Dallas, aho ikoreshwa mu kugeza mu ngo ibiribwa n’ibyaguzwe kuri murandasi.
Kayitana Pierre, Umuyobozi Mukuru wa Zipline, yatangaje ko mu mwaka wa 2026 bazatangira kugeza ku baturage, cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali, serivisi nshya yo kubagezaho ibicuruzwa mu ngo zabo.
Yavuze ko iyi gahunda izatangirira no mu mijyi ya Musanze na Rubavu, aho abantu benshi bakenera ibiribwa, imiti ndetse n’ibyatumijwe kuri murandasi, bikazajya bibagezwaho mu buryo bwihuse.
Ati: “Turishimye cyane kandi dutegereje kurangiza igerageza no kunoza ibisigaye mbere yo gutangira gukora ku mugaragaro.”
Ubuyobozi bwa Zipline bwatangaje ko buri drone ishobora gutwara ibiro 4–5 by’ibiribwa bihaza abantu 8–10, kandi igakora urugendo rwa kilometero 20–25 inshuro imwe.
Ku bijyanye n’umuvuduko, bitewe n’uko umuyaga mu kirere umeze, ishobora kugenda ibirometero 100 ku isaha, ku buryo mu minota 15 iba yavuye ku mpera imwe ya Kigali ikagera ku yindi.
Hagaragajwe ko iyi drone ya P2 izajya ikoresha umugozi worohereza gushyira hasi ibicuruzwa mu mutekano, nta cyangirika, bitandukanye n’izindi drones zasigaga ibintu bigwa hifashishijwe udutaka duto (parachute).
Kayitana ati: “Ubu bwoko bw’indege, imaze imyaka 10 ikorwa, ni iyizewe kurusha izindi twigeze gukora kandi iroroshye kuyikoresha.”
Yavuze ko hatekerejwe ku buryo iyi serivisi itazahenda abaturage, harimo no kunoza ibiciro kuko izi drones zidakenera umushoferi cyangwa lisansi.
Ubuyobozi bwa Zipline bwatangaje ko bateganya kuganira n’abacuruzi, resitora, amaduka manini n’amavuriro ku giciro kizaba gikwiye abakiriya mu Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


