DRC – Abagore b’abasirikare bapfiriye ku rugamba bigabije imihanda

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Abagore b’abasirikare bagiye mu muhanda basaba imishahara y’ibirarane ku bagabo babo bari ku rugamba abandi bapfakajwe n’intambara.

Imyigaragambyo yabaye ku wa Mbere tariki 14 Nyakanga, 2025  mu mujyi wa Beni muri Kivu ya Ruguru.

Abagore batwitse amapine, abandi bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bw’ibyo basaba leta. Aba bagore bari baherekejwe n’abana babo basabaga imishahara y’abagabo babo bapfiriye mu ntambara Congo irwanamo n’inyeshyamba za AFC/M23.

Mu masaha ya mbere abagore bari mu masangano y’imihanda mu mujyi wa Beni ahazwi nka Rond-point du 30 Juin  (rond-point Nyamwisi), bafunga imihanda banatwika amapine y’imodoka.

Aba bagore bavuga ko guhembwa ari uburenganzira atari ineza bagirirwa, ndetse bamaganye inyerezwa ry’amafaranga “agenerwa abasirikare”.

Umwe muri aba bagore yabwiye urubuga Victoireinfo.net. ati “Twavuye i Goma. Hashize amezi 7 ntacyo twahawe. Batubwira ko amafaranga ari i Kinshasa. Abana bacu ntibakijya ku ishuri, ntabwo tukiba mu nzu.”

Abigaragambya bavuga ko amafaranga bakabaye bahabwa kubera abagabo babo biciwe ku rugamba yaheze ku biro bikuru by’ingabo za Congo, FARDC, i Kinshasa.

Imiryango y’aba bantu ngo akenshi usanga barahunze intambara, babayeho nabi mu mujyi wa Beni, nta macumbi bafite kandi nt n’ibyo kubatunga bafite.

Ubuyobozi ngo bwohereje abasirikare bo guhosha imyigaragambyo, nta muyobozi wigeze uvuga kuri kiriya kibazo cyabo.

Abagore bigaragambije ku wa Mbere bafunga imihanda banatwika amapine

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *