Abasenyeri batatu ba Kiliziya Gatolika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahaye umugisha Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Abarambitse ikiganza ku gahanga cya Nangaa ni: Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RD.Congo, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu; Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi; ndetse na Musenyeri Leonard Kakudji wa Diyosezi ya Kamina.
Iki gikorwa cyabereye i Goma ku wa 8 Nyakanga, mu misa yo gusabira Floribert Bwana Chui, uherutse kugirwa umuhire na Kiliziya Gatolika.
Umurambo wa Bwana Chui, wanitiriwe umuhanda n’ihuriro AFC/M23, wimuriwe mu irimbi rya Paruwasi ya Saint Joseph, mu gace ka Kanyamuhanga.
Bwana Chui, yiciwe i Goma ku wa 8 Nyakanga 2007, nyuma yo gushimutwa n’abagizi ba nabi azira kwanga kwakira ruswa yari igamije kwambutsa ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Musenyeri Muteba, bagenzi be, hamwe n’abayobozi bo muri AFC/M23, basuye ahantu hitiriwe Bwana Chui, aho bumvise ubuhamya bw’umukecuru w’imyaka 86 wabonye umurambo we ku munsi yiciweho.
Aha ni ho Musenyeri Muteba na bagenzi be bahereye umugisha Nangaa. Bigaragaraga ko impande zombi zari zishimye.
Musenyeri Muteba yatangaje ko yishimiye uko yasanze umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, anashima ikirere cyaho cyiza.
Amafoto y’aba Basenyeri baha umugisha Corneille Nangaa yagiye agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga bibaza ko Kiliziya Gatolika yaba ishyigikiye inyeshyamba, cyane ko Corneille Nangaa na bagenzi be bayoboye AFC/M23 bamwe bakatiwe ibihano birimo n’urupfu.
Uwitwa Leon KAKESE kuri X, avuga ko bitakwiye kwemerwa ko umuyobozi wo hejuru muri Kiliziya Gatolika aha umugisha “umunyabyaha”, inyeshyamba avuga ko yica abaturage b’inzirakarengane.
Undi witwa Philippe Longwe kuri X avuga ko hakwiye kwibazwa niba Nangaa yarakumiriwe ku masakaramentu nk’umuyoboke wa Kiliziya.
Ati “Twashinja Nanga icyaha gikomeye cyangwa kigaragaza kubera ibikorwa bya AFC/M23?”
Kugeza ubu Corneille Nangaa, wabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri DR.Congo ubu akaba ayoboye ihuriro AFC/M23 mu kwezi kwa munani 2024 yakatiwe igihano cy’urupfu we n’abandi bantu 26 bashinjwa kujya mu mutwe w’inyeshyamba wa M23.
AFC/M23 ni yo igenzura umujyi wa Goma na Bukavu, kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025. Iyi mijyi yombi yafashwe n’inyeshyamba mu kwezi kwa Mbere n’ukwezi kwa Kabiri muri 2025 nyuma y’imirwano ikomeye n’ingabo za DR.Congo.



UMUSEKE.RW


