Nyuma y’uko AFC/M23 itangaje ibyo isaba ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bushyira mu bikorwa kugira ngo ive mu mijyi ya Goma na Bukavu, Guverinoma ya Kinshasa yatangaje ko iri kubinononsora.
Ku nshuro ya mbere, ku wa Kane, Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje urutonde rw’ibintu umunani risaba Leta ya Kinshasa mu biganiro biri kubera i Doha, Qatar.
Mu byo AFC/M23 isaba, harimo ko Kinshasa ikuraho itegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ribuza ibiganiro hagati yayo na AFC/M23, kugira ngo amasezerano azasinyirwa i Doha atazateshwa agaciro n’iryo tegeko.
Uyu mutwe usaba ko hakurwaho impapuro zose zo guta muri yombi zashyiriweho abayobozi ba AFC/M23, ndetse no kwinjizwa mu nzego z’umutekano z’igihugu.
Abafunzwe bose na Leta ya Kinshasa bazira imiryango, ubucuti cyangwa andi mahuriro bafitanye n’abagize AFC/M23, bagomba kurekurwa.
AFC/M23 isaba gufungura amabanki mu bice igenzura, ndetse no guhagarika amagambo y’urwango n’ivangura bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Kinshasa isabwa kohereza i Doha intumwa zifite ibyangombwa biziranga, guha ubwisanzure Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda no kudatesha agaciro pasiporo z’abatuye mu bice uyu mutwe ugenzura.
Ingingo ya 8 mu byo AFC/M23 isaba Kinshasa gushyira mu bikorwa kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara.
Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma, iri huriro ryashinje Kinshasa kudaha imbaraga ibiganiro bya Doha no kutumva ibyo risaba.
Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner Kayikwamba, yavuze ko Guverinoma ya RD Congo iri gusuzuma ingingo ku yindi zatanzwe na AFC/M23, harebwa niba zifite ishingiro.
Ku bijyanye no kwinjizwa mu nzego z’umutekano, yavuze ko hagomba gukorwa isesengura rikomeye rikurikije ibyo itegeko n’amabwiriza ateganya ku mutekano w’igihugu.
Yagize ati:“Ntituzafunga urugi ku biganiro, ariko ntibishoboka ko habaho kugwa mu mutego ku micungire y’inzego z’umutekano.”
Kayikwamba yibukije ko ibiganiro byahagaze mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo intumwa zavaga muri Quatar nta ntambwe nini itewe.
Hagati aho, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko nta mushinga w’amasezerano wigeze ukorwa hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya RDC, nk’uko byari byatangajwe na Massad Boulos.
Yahakanye ayo masezerano yavuzwe n’Umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, ariko avuga ko biteguye gukomeza kwitabira ibiganiro biri kubera i Doha.
Yagize ati “Kugeza uyu munsi nta mushinga w’amasezerano uhari wateguwe ashobora gusinyirwa muri Qatar, bitandukanye n’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’ibyatangajwe na Massad Boulos.”
Guverinoma ya RDC mu bihe bitandukanye yagiye yanga gusinya ku masezerano yo guhagarika intambara nyamara ikajya mu bitangazamakuru kuvuga ko M23 idashaka amahoro.
M23 ihamya ko kuva mu 2022 yatangaje agahenge inshuro eshanu ari icyemezo cyayo bwite mu gihe Guverinoma ya RDC itigeze ikora igikorwa nk’icyo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


