Leta ya Qatar yasohoye inyandiko yemeza ko, i Addis Ababa muri Ethiopia habereye inama ya mbere y’abari mu rwego rw’umutekano Congo n’u Rwanda bihuriyeho nk’uko byemejwe mu masezerano yasinyiwe i Washington.
Hari hashize igihe gito muri America yabereye inama yo gushyiraho abagize uru rwego no kwemeza abayobozi bayo.
Ku itariki ya 07-08 Kanama, 2025 nibwo intumwa za leta ya Congo Kinshasa, DRC n’iz’u Rwanda, zakoze iyo nama ya mbere y’urwego rw’umutekano ibihugu byombi bihuriyeho (The Joint Security Coordination Mechanism for the Peace Agreement) nk’uko byemejwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, D.C. tariki 27 Kamena, 2025 hagati y’ibi bihugu byombi.
Iyi nama yabaye hari intumwa za Leta zunze Ubumwe za America, iza leta ya Qatar, intumwa zihagarariye Umuhuza wemejwe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, ndetse n’iza Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe.
Urwego rw’umutekano ruhuriweho na Congo n’u Rwanda nk’uko biri mu masezerano yasinyiwe i Washington D.C. rugamije kwigira hamwe gahunda yo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, no gukura ingabo mu birindiro byazo ku mirongo y’intambara, kandi u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Ruriya rwego kandi ruzaba runashinzwe koroherezanya mu guhana amakuru y’ubutasi hagati y’ibihugu byombi kugira ngo amasezerano y’amahoro yasinywe abashe gushyirwa mu bikorwa.
Mu nama ya mbere ya ruriya rwego, intumwa za leta ya Congo n’iz’u Rwanda zifite umwanya uhoraho muri ririya rwego, zemeje ibizakurikiraho mu nama zitaha, ndetse banaganiriye ku gutangira gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro.
Ziriya ntumwa zindi zari mu nama, nk’abahagarariye Umuhuza wagenwe na Africa yunze ubumwe, AU, Leta zunze ubumwe za America na Qatar, zitabiriye mu rwego rwo kugira ngo igende neza kandi itange umusaruro, no kutagira uruhande zifata mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, no kugira ngo habeho umwuka mwiza ugamije ko akarere kagira amahoro arambye.
Congo n’u Rwanda byasinye amasezerano y’amahoro i Washington D.C ariko kugeza ubu ntabwo Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame barayashyiraho umukono.
Ayo masezerano kandi yakurikiwe no gusinya imbanzirizamushinga y’amahoro hagati y’umutwe wa AFC/M23 na leta ya Congo, i Doha muri Qatar, cyakora ku rugamba buri ruhande ruracyashinja urundi kurugabaho ibitero.
Ibiganiro byari guhuza intumwa za AFC/M23 na Leta ya Congo i Doha muri Qatar ntabwo byabaye mu mpera z’iki cyumweru nk’uko byari biteganyijwe.
UMUSEKE.RW


