Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, yegukanye igikombe cy’Isi cy’ama-club [Club World Cup] nyuma yo gutsinda ibitego 3-0 Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yari imaze igihe ikubita umuhisi n’umugenzi.
Ibitego bibiri bya Cole Palmer na kimwe cya João Pedro mu minoya 45 y’igice cya mbere cy’umukino, ni byo byatumye iki Gikombe cy’Isi gitaha i Londres mu Bwongereza.
Ni umukino watangiye wihuta, buri kipe igaragaza ubushake bwo kuba yatanga ngenzi ya yo igitego ndetse PSG ibona uburyo bwashoboraga kubyara ibitego ariko Désiré Doué abutera inyoni.
Bamwe mu banyacyubahiro barebye uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, barimo Perezida Trump n’umugore we, Melanin Trump, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’umugore we n’abandi.
Bamwe mu basore bafashije cyane Chelsea muri uyu mukino, harimo Cole Palmer wabashije guhindukiza inshuro ebyiri, Gianluigi Donnarumma, João Pedro watsinze igitego cya gatatu, Enzo Fernández n’umunyezamu wa yo, Robert Sanchez wayigumishije mu mukino.
Iminota 90 yaje kurangira, iyi kipe y’i Londres yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda PSG ibitego 3-0, maze Enzo Maresca uyitoza ashyirwa ibicu n’abakinnyi be.
Nyuma yo gutsindwa ibitego bitatu hakiri, PSG yaje gusoza umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko ku munota wa 85, João Neves yaje kwerekwa ikarita itukura nyuma yo gukurura imisatsi ya myugariro wa Chelsea, Marc Cucurella.
Cole Palmer yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa, Désiré Doué yabaye umukinnyi muto witwaye neza mu irushanwa mu gihe umunyezamu wa Chelsea, Robert Sanchez ari we wabaye umunyezamu w’irushanwa.
Chelsea yahawe miliyoni 125$ zirimo miliyoni 40$ zo gutsinda umukino wa nyuma ndetse na miliyoni 85$ zo gukomeza muri buri cyiciro kugeza yegukanye igikombe. Iri rushanwa rizongera gukinwa mu 2029.











UMUSEKE.RW



Abanyamakuru Bose Ba Siporo Baryemuntebe Yapenetensiya Bicuze Ibyaha Byose Bakoze Bavuga Kwikipe Ya Chelsea Bavugako Itatwara Ikigikombe Imbere Ya PSG . Buriya Chelsea Ni Ikipe Utakekako Yakwihererana PSG Ikayikubita Nkumwana Wataye Inkweto PSG Yakubiswe Nkumwana Wataye Inkweto .