Chouchou w’aba-Rayons yabonetse

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Nyuma yo gutsindira Rayon Sports ibitego bibiri mu mukino we wa mbere wa gicuti, Ndikumana Assouman yahise yigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe y’i Nyanza.

Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, Rayon Sports yatsinze Vipers SC ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri ibi bitego bya Murera, harimo bibiri byatsinzwe na Ndikumana Assouman ukomoka i Burundi.

Uyu musore wari ukiniye Gikundiro umukino we wa mbere, yahise yigarurira imitima y’abakunzi ba yo ndetse nyuma y’umukino bamunyanyagizaho amafaranga yo kumushimira.

Nyuma y’umukino, Ndikumana yavuze ko ari iby’agaciro gutsindira ikipe ye ibitego bibiri mu mukino we wa mbere yari ayikiniye.

Ati “Ndishimye cyane gutsinda ibitego bibiri mu mukino wanjye wa mbere. Ndabizi ko ngomba gukora cyane gukira ngo nkore ibirenze.”

Uyu musore wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, yavuze ko aha agaciro urukundo yeretswe n’aba-Rayons ariko abasaba kuzarukomeza.

Ati “Numvise nkunzwe, nashatse kugerageza kuvugana na bo ngo bankunde buri munsi, amasengesho ya bo yose bayanshyireho, banshyigikire birenze.”

Assouman yemera ko Gikundiro ari ikipe y’igitutu kandi yiteguye kuzahangana na cyo.

Ati “Ku ikipe nkuru ntabwo igitutu kibura, yaba ari umukino wa gicuti haba hari igitutu, yaba umukino ukomeye igitutu kiba gihari, haba mu myitozo uba ugomba gutsinda urumva rero nta bwo biba byoroshye.”

Uyu musore yakomeje avuga ko intego ye ari ukugeza Rayon Sports mu cyiciro gikurikiyeho cy’imikino Nyafurika.

Ati “Intego ni ukugeza Rayon Sports mu cyiciro gikurikiyeho cy’Imikino Nyafurika no gutwara ibikombe byinshi.”

Yasabye abafana kugira kwihangana kandi ko ikibaraje inshinga ari ukwandika amateka mashya.

Ati “Icyo nasaba abafana batwihanganire, umusaruro nuboneka nta kibazo ariko icyo dushaka ni ukugeza iyi kipe ku rundi rwego no kwandika amateka akomeye.”

Uyu musore yakinnye ku Mugabane w’i Burayi mu bihugu bya Chypre na Turquie mbere yo gusubira iwabo muri Aigle Noire FC na Bumamuru FC.

Assouman yatsinze ibitego bibiri mu mukino we wa mbere yakiniye Rayon Sports
Ndikumana Assouman ni umwe mu bagize umukino mwiza
Yahise yigarurira imitima y’Aba-Rayons

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Abantubose Barimurisitade Bumiwe Kuko Bacitse Ururondogoro Bavuzeyuko Uyumukinnyi Osumani Ndikumana Ari Dodinike Zobodo Zirayi Ukina Muri Riva Puru Kuko Ibibintu Yakose Ntabwobibaho Iriya Ntabwo Aribaro Yateye Ahubwo Ni Urubombe Rwakirimbuzi Uyumukinnyi Bamwitege Kuko Azanigagura Uwo Azahuranawe Wese Ni Ruvumbu Heritsiye Nzinga Wagarutse Muri Rayon . Ateye Ubwoba Gusa Amakipe Amwe Namwe Yatangiye Gutitira Yagize Ubwoba .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *