Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF], ryazamuye ibihembo bizatangwa mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu bya bo [CHAN].
Uko imyaka ishira, ni ko ibihembo bikomeza kugenda byiyongera ku mupira w’amaguru ku Mugabane wa Afurika. Irushanwa ryari rigezweho mu kuzamurirwa ibihembo, ni iry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere muri za shampiyona za bo [CHAN].
Ikipe izegukana CHAN 2024, izahembwa miliyoni 3.5$ bivuye kuri miliyoni 1.25$. Iya Kabiri izahembwa miliyoni 1.2$, iya gatatu izahembwa ibihumbi 700$ mu gihe iya kane izahembwa ibihumbi 600$.
Ikipe zizagera muri ¼, zizahembwa ibihumbi 450$ kuri buri imwe, izizaba iza gatatu mu matsinda zizahembwa buri imwe izahembwa ibihumbi 300$, izizaba iza kane mu matsinda buri imwe izahembwa ibihumbi 200$.
Ibi bihembo bikomeje kuzamurwa na Dr. Patrice Motsepe uyobora CAF, mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwa ruhago ya Afurika. Biteganyijwe ko CHAN 2024 izakinwa tariki 2-30 Kanama 2025, ikazabera mu bihugu bitatu, Kenya, Uganda na Tanzania.


UMUSEKE.RW


