Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwarafashe umwanzuro wo kwikura mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati (Communauté Économique des États de l’Afrique Centrale, CEEAC kuko Congo yari yaragize igikoresho uyu muryango.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama yabereye i Malabo mu murwa mukuru wa Guinée équatoriale kuwa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko u Rwanda arirwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko RDCongo irabyitambika.
Muri iyo nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, mu gihe DRC yari ihagarariwe na Perezida Félix Tshisekedi.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Congo ikomeje gushaka gukomanyiriza u Rwanda, itanga ibisobanuro bidafite ishingiro by’uko rwayiteye.
Ati “ Nyuma ya Guinée équatoriale hari u Rwanda ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje ivuga ko u Rwanda rutagomba kuyobora, kubera kuba rwarateye Congo.”
Akomeza agira ati “ Ibyo ni ibintu bitangaje kuko Congo mu bihugu byose nta gihugu igomba kurega, n’iyi ntambara iri mu burasirazuba, yatewe na Congo ubwayo. Niyo ishyigira uyu mutwe wa FDRL, ishigikira imitwe yitwaje intwaro irimo za Wazalendo n’indi. Kugira ngo Congo ikora ibyo hanyuma ibe ariyo irega ni ikibazo gikomeye.”
Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rutakwihanganira imyitwarire y’uyu muryango wa CEEAC wo gushaka gukoreshwa na Congo.
Ati “Kuba uyu muryango wa CEEAC waremeye gukoreshwa na Congo kugira ngo wemere ubuyobozi bwa Guinée équatoriale bukomeza undi mwaka ngo kuko haba umwanya wo guperereza no kugenzura ibibazo bya Congo ni ibintu tutashobora kwihanganira, niyo mpamvu twavuye muri uwo muryango.”
Twibaza niba Congo ishaka amahoro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Olivier Nduhungirehe avuga ko yaba RDCongo n’u Rwanda bakomeje inzira iganisha ku mahoro ariko Congo ikomeje umugambi wayo wo kurega u Rwanda ibinyoma.
Ati “Ubu turi mu biganiro biganisha ku mahoro, nyakubabwa Perezida Kagame yabonanye na Tshisekedo idoha muri Qatar tariki ya 18 Werurwe uyu mwaka, nange ubwange nagiye i Washington gusinya amasezerano na mugenzi wange wa Congo, ubu tukaba turi mu biganiro kugira ngo tuzumvikane ku masezerano y’amahoro.”
Yakomeje ati “Turimo turakora ibintu bigamije amahoro mu karere ariko mu gihe kimwe Congo ikaba izenguruka Isi yose isabira u Rwanda ibihano. Ni ibintu bitumvikana bituma twibaza niba Congo ishaka amahoro.”
U Rwanda rwikuye muri uyu muryango wari usanzwe ugizwe n’ibihugu birimo u Burundi, Angola, Cameroun, Centrafrique, Tchad, DRC, Repubulika ya Congo (Brazzaville), Guinée équatoriale, Gabon, São Tomé-et-Principe.
UMUSEKE.RW


