‘Burikantu’ akurikiranyweho  gufungirana abakobwa iwe

TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu aregwa , gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko.

Amakuru avuga ko yatawe muri yombi kuwa 20 Nyakanga 2025  akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu musore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Tiktok ndetse no gukina amafilimi,  yasabye umwe muri abo bakobwa ko yamusanga mu cyumba bakaganira uko yazamufasha, uwo mukobwa arabyanga.

Burikantu yahise arakara afata icyemezo cyo kubafungirana mu nzu abasaba ko kugira ngo basohoke babanza kumwishyura amafaranga yari yabatanzeho yaba itike na fanta yari yabaguriye.

Bitewe n’uko batari bafite ayo yabasabaga bamuhaye ayo bafite undi arayanga ndetse arigendera, abandi babonye ko bafungiranywe biyambaza Polisi irabafungurira ndetse Burikantu ahita atabwa muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko iki cyaha cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga aho Burikantu atuye.

Ni mu gihe uwatawe muri yombi we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe dosiye ye yatangiye gukorwaho kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’amategeko.

Mu butumwa bwe, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwibutsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ushaka gufatirana umuntu mu ntege nke kugira ngo agire ibyo amutegeka cyangwa amuryoza.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *