Bugesera FC yungutse Umufatanyabikorwa mushya – AMAFOTO

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Mbere y’uko itangira shampiyona 2025/2026, Bugesera FC yemeje ko yasinyanye amasezerano y’Imikoranire n’uruganda rwa Poultry East Africa Ltd rukora ubworozi bw’inkoko mu Akarere ka Bugesera.

Aya masezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu. Abarimo Meya, Mutabazi Richard w’Akarere ka Bugesera, ubuyobozi bwa ‘Cooko’ ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’ikipe bayobowe na Rutayisire Jackson uyiyobora, bari bitabiriye uyu muhango.

Uru ruganda, rukora ubworozi bw’inkoko, rukanatunganya umusaruro ukomoka kuri ubu bworozi, rwasinyanye amasezerano n’iyi kipe afite agaciro ka miliyoni 100 Frw mu myaka yemeranyijweho n’impande zombi.

Ikipe ya Bugesera FC izajya yambara imyenda iriho ibirango by’uyu mufatanyabikorwa wa yo ndetse inamwamamaze ku mikino yakiriye kuri Stade ya Bugesera.

Bugesera FC na Cooko basinyanye amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ibiri
Perezida wa Bugesera FC, ni we wayihagarariye muri uyu muhango
Bavuze ko ari ubufatanye biteguye kubyaza umusaruro
Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera, yishimiye ubu bufatanye
Ikipe izambara imyambaro iriho ibirango bya Cooko
Bugesera FC yanatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti
Meya Mutabazi yerekanye ko azi guconga ruhago
Yatunguye benshi ubwo yagaragazaga ubuhanga afite ku mupira w’amaguru

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *