Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana,BoscoNshuti, yakoze igitaramo yise “Unconditional Love Season II” cyabaye ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kitabirwa n’abarenga ibihumbi bine.
Ni igitaramo kandi yamurikiyemo Album ya kane yise Ndahiriwe, avuga ko yayise atyo kuko “kumva Yesu ari we soko y’amahirwe nyakuri” byamuhaye impinduka mu buzima.
Iki gitaramo cyari kigamije kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye, ndetse anamurikamo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”.
Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yari yitabaje abahanzi bagenzi be barimo Uwimana Aime ,Itsinda rikunzwe mu ndirimbo z’Imana, Ben na Chance, Tracy na Rene Patrick, Chritsian Irimbere n’andi matsinda .
ki gitaramo cyitabiriwe kandi n’ibyamamare birimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Bishop Masengo n’umugore we Gaby Kamanzi, abanyamakuru n’abandi batandukanye.
Aime Uwimana uzwiho gufasha abantu mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, yaririmbye indirimo zitandukanye zirimo ‘Yoshuwa ‘ ya Micheal Koulianos, Urakwiriye Gushima, , Urera na Niwowe Ndirimba n’izindi.
Bosco Nshuti wagaragara ko ku maso yari afite umunezero, yafashijwe n’abahanzi barimo Rene Patick na Tracy, Ben na Chane maze baririmba indirimbo zitandukanye zakunzwe z’uyu muhanzi zirimo ‘Ibyo ntunze’, Umva Icyo Data ashaka, n’izindi zitandukanye .
Nyuma y’igitaramo Bosco Nshuti yavuze ko ashima Imana ko ibyo yagambiriye kuva kera yabimushoboje.
Ati “Ndashimira Imana ko icyo yagambiriye kandi mu byukuri abantu bahembutse dukurikije uko abantu babyerekanye.”
Mu gusoza igitaramo, Bosco Nshuti yashimiye abantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe, abashyikiriza ibihembo (Awards) barimo Umugore we,, Producer Bruce wamukoreye indirimbo yambere ku buntu yitwa “Wuzuye ibambe, New Melody nka Group yazamukiyemo, Chorale Siloam nka Chorale yakozemo umurimo igihe kinini, ababyeyi be, Mukuru we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Senga wamufashije kujya gukorera ibitaramo i Burayi, ndetse n’Itorero rya ADEPR abarizwamo.
Ati “ Mu by’ukuri narabatekereje ndavuga ngo muri iyi myaka 10 mfite ibintu byinshi byo gushimira abantu mu rugendo rwa muzika .”
Akomeza agira ati “ [nyuma y’iki gitaramo] ni ugukomeza gukora, gukomeza gukorera Imana,uko Imana iduhaye ibihangano tukabikora,ntekereza ko ntakizatuma dusubira inyuma uko Imana izajya idushoboza.”
Bosco Nshuti yatangiye umuziki mu makorali ya Gikirisitu nka Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody.
Mu 2015 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Kugeza ubu afite Album enye, ari zo: Ibyo Ntunze, Umutima, Ni Muri Yesu ndetse na Ndahiriwe.









UMUSEKE.RW


