Uwari umutoza mukuru wa AS Kigali WFC, Bizumuremyi Radjabu ari mu biganiro bya nyuma n’ubuyobozi bwa Rutsiro FC aho ashobora kuyibera umutoza mukuru usimbura Gatera Mussa.
Mu gihe amakipe ari kwitegura gutangira imyitozo itegura umwaka w’imikino 2025/2026, amwe ntarabona abatoza basimbura abagiye. Mu makipe atatu y’i Rubavu akina shampiyona y’icyiciro cya mbere, abiri nta batoza bakuru afite.
Rutsiro FC itarabona umutoza mukuru uzakorana na Rubangura Omar, iri mu biganiro bya nyuma na Bizumuremyi Radjabu wari umaze umwaka akorera akazi mu Mujyi wa Kigali. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko iby’uyu mutoza n’iyi kipe bigomba kurangirana n’ikipe cyumweru hanyuma mu ntangiriro z’igitaha akazatangiza imyitozo.
Bizumuremyi yatozaga Etincelles FC mbere yo gutandukana na yo ajya gutoza AS Kigali WFC. Yatoje kandi Scandinavia WFC byarangiye isenyutse.
Uretse Radjabu, andi makuru avuga ko hanabayeho ibiganiro na Ruremesha Emmanuel ariko bakagira ibyo batumvikanyeho bikarangira atayibereye umutoza ahubwo akajya gutoza Musanze FC.

UMUSEKE.RW



u2l22v