Biramahire Abeddy yabonye akazi muri Algérie

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Nyuma y’igihe gito yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, Biramahire Abeddy yabengutswe na Entente Sportive Sétifienne [ESS] yo muri Algérie.

Nyuma y’ibiganiro byabayeho hagati ya Biramahire na Entente Sportive Sétifienne ndetse n’uruhande rwa Rayon Sports, uyu musore ukina mu busatirizi yiteguye gusubiza ibyo yari yatanzweho ubwo yongeraga amasezerano muri Gikundiro ubundi agahita asanga ikipe ye nshya.

Bivugwa ko Antoine Hey utoza Entente Sportive Sétifienne, ari we wifuje Abeddy, cyane ko yanamutoje mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, ubwo yari akiri umutoza wa yo. Iyi kipe ubu iri muri Tunisie mu kwitegura umwaka w’imikino 2025/2026, ndetse Biramahire ni ho agomba kuyisanga agakomezanya akazi na bagenzi be.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Habimana Yves wakiniraga Rutsiro FC, ari we ushobora guhita asimbuzwa Abeddy witwaye neza mu mikino yo kwishyura yakiniye iyi kipe yo mu Nzove.

Yari aherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *