Kim Yo Jong, mushiki wa Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un, yatangaje ko igihugu bayoboye kidateze kuzahura umubano bafitanye na Korea y’Epfo, umaze imyaka myinshi warazambye byo kuvamo intambara.
Kim Yo Jong usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe icengezamatwara muri Korea ya Ruguru yatangaje ibi ubwo yahakanaga amakuru y’uko iki Gihugu cyaba cyarakuyeho indangururamajwi n’ibindi bikoresho biba ku mupaka aho bihora bisakaza poropaganda zitavuga neza Korea y’Epfo.
Mushiki wa Perezida wa Korea ya Ruguru unabonwa nk’uzasimbura musaza we ku butegetsi, yavuze ko Korea ya Ruguru itigeze ikuraho ibyo bikoresho kandi idateganya kubikuraho,.
Ati “Twabivuze kenshi ko nta bushake dufite bwo kuzahura umubano na [Korea y’Epfo]. Iyi myumvire izashyirwa mu itegeko nshinga ryacu mu gihe kizaza.”
Ingabo za Korea y’Epfo zari zavuze mbere muri iki cyumweru ko Korea ya Ruguru yakuyeho indangururamajwi zari ku mupaka.
Izi zimaze imyaka myinshi zikoreshwa mu gusakaza propaganda ndetse no gukina amajwi ateye ubwoba nk’urusaku rw’inyamaswa zirira, bituma abaturage ba Korea y’Epfo batuye hafi y’umupaka binubira ko ubuzima bwabo buhungabanywa n’ayo majwi.
Korea ya Ruguru iherutse kuvuga ko izakora igikorwa gikaze cyo kwihimura ku bikorwa by’ubushotoranyi mbere y’imyitozo ya gisirikare izakorerwa na Korea y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Korea zombi zimaze imyaka zirebana ay’ingwe nyamara ibi bihugu byarahoze ari igihugu kimwe mbere y’umwaka wa 1945.
Nyuma y’intsinzi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’Abasoviyeti mu ntambara ya Kbairi y’Isi, igihugu cyagabanyijwemo kabiri, amajyepfo ajya mu maboko ya Amerika, amajyaruguru ajya mu maboko y’Abasoviyeti.
Ibi byari by’agateganyo, ariko politiki n’ubutegetsi bitandukanye byashyizweho byahindutse urwitwazo rwo kuguma bitandukanye. Bamwe bahengamira kuri Amerika abandi ku Burusiya mu mitegekere ya Gisoviyete.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


