Ambasaderi Christophe Bazivamo yashyikirije Perezida wa Niger, Gen. Abdourahamane Tiani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni mu muhango wabaye ku wa 15 Nyakanga 2025, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu wa Niger, biherereye i Niamey mu Murwa Mukuru.
Mbere ho umunsi, Ambasaderi Bazivamo yari yatanze kopi z’izo mpapuro aziha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Niger.
Ambasaderi Bazivamo na Perezida Gen. Abdourahamane baganiriye ku kwagura umubano mwiza usanzweho hagati y’u Rwanda na Niger. Bazivamo asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo; Nigeria, Burkina Faso, Chad na Niger.
U Rwanda na Niger bakomeje kwagura umubano .
Tariki ya 1 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame , yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahaman Lamine Zeine wari mu Rwanda, yitabiriye Inama Nyafurika ku mikoreshereze y’Ingufu za Nuclear.
Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko baganiriye ku bintu by’ingenzi Afurika igomba gushyira imbere mu byihutirwa, banaganira kandi n’uburyo bwo kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’impande zombi, mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi, u Rwanda na Niger.


MUGIRANEZA Thierry
UMUSEKE.RW


