Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abangavu batarengeje imyaka 16, batsinze Tanzania amanota 60-41 mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika [U16 Afrobasket] kiri kubera i Kigali.
Guhera kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda hari kubera irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Basketball cy’abangavu n’ingimbi batarengeje imyaka 16 [FIBA U16 AfroBasket 2025]. Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 12 birimo n’u Rwanda rwaryakiriye.
Mu itsinda rya A, abakobwa bahagarariye u Rwanda, batangiye bisasira Tanzania nyuma yo kuyitsinda amanota 60-41. Aba bangavu b’u Rwanda bafashijwe na Ishimwe Alpha Rebecca watsinze amanota 15, anakora rebounds 20 mu mukino wose.
Mu cyiciro cy’abahungu, u Rwanda rwatsinzwe na Angola amanota 67-56 zombi ziherereye mu itsinda rya A. Ni imikino iri kubera muri Petit Stade i Remera.





UMUSEKE.RW


