Basketball: 12 batarimo Sifa bazahagararira u Rwanda mu Gikombe cya Afurika

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Basketball, Dr. Cheikh Sarr, yatangaje abakinnyi 12 batarimo Ineza Sifa Joyeuse wagize imvune mu ivi, bagomba guhagararira Igihugu mu Gikombe cya Afurika cy’abagore [Women’s Afro-Basket] kizabera muri Côte d’Ivoire.

U Rwanda ruri mu bihugu bigomba kwitabira Igikombe cya Afurika cya Basket mu Bagore, kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama uyu mwaka.

Dr. Cheikh yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 12 azifashisha. Aba ntibarimo Ineza Sifa Joyeuse usanzwe ari umwe mu beza iyi kipe ifite. Uyu mukobwa yagize ikibazo cy’imvune mu ivi.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda barimo Murekatete Bella, Butera Hope, Cyuzuzo Rebecca, Uwizeye Assouma, Keisha Hampton, Irakoze Ange Nelly, Byukusenge Gloriose, Micomyiza Rosine, Jean Baptiste Stephanie, Mwizerwa Faustine, Destiney Philoxy na Tetero Odile.

Ikipe y’Igihugu, yari imaze iminsi mu Misiri aho yari yaragiye gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza irushanwa ry’Igikombe cya Afurika. Yahakinnye imikino itatu na Cameroun yatsinze u Rwanda amanota 69-61, na Uganda yatsinze amanota 75-65 na Misiri yatsinze u Rwanda amanota 77-56.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu na Nigeria na Mozambique.

Urutonde rw’abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda muri Women’s Afro-Basket 2025
Ineza Sifa Joyeuse ari mu bakinnyi beza b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Basket
Imvune yo mu ivi yatumye atazakinira Igihugu cye mu Gikombe cya Afurika
Mbere yo kwerekeza muri Côte d’Ivoire, ikipe y’Igihugu yakinnye imikino itandukanye ya gicuti mu Misiri

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *